Ururimi rw’amarenga mu Rwanda: Urufunguzo rwa byinshi ruramutse ruhawe agaciro


Mu Rwanda, abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bakomeje gutabaza, basaba ko ururimi rw’amarenga rwahabwa agaciro nk’izindi ndimi, rukigishwa mu mashuri, mu bigo by’imyuga no mu nzego zose z’ubuzima rusange.

Bavuga ko kutamenya no kudaha umwanya ururimi rwabo bituma bahura n’ingaruka zikomeye, zirimo kubura serivisi z’ibanze, guhezwa mu muryango nyarwanda no gushyirwa mu kaga k’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko ku isi hari abantu basaga miliyoni 466 bafite ubumuga bwo kutumva cyangwa kutavuga, kandi uwo mubare ushobora kugera kuri miliyoni 900 mu mwaka wa 2050. Abo bantu bakoresha indimi z’amarenga zirenga 135, harimo n’ururimi rw’amarenga rw’u Rwanda.

Nabuze ubutabera kuko ntawamenyaga ibyo mvuga

Ange Uwamahoro, w’imyaka 27, afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kuva yavuka. Akoresha ururimi rw’amarenga nk’inzira yonyine imuhuza n’abandi. Mu mwaka wa 2018, yahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ariko ntiyabasha gutanga ikirego n’ubuhamya mu buryo bwumvikana.

Ati: “Njye nari nzi ko nabibwiye umupolisi, azafata uwo muntu ako kanya. Ariko nta musemuzi wari uhari, ntibabashe gusobanukirwa amarenga ngo bumve ibyo mbabwira. Nyuma y’amezi menshi, nibwo bambwiye ko dosiye ifunze kubera kubura ibimenyetso bifatika.”

Uwamahoro avuga ko iyo amarenga yigishwa hose, nk’abapolisi, abaganga n’abacamanza, byari kumufasha kubona ubutabera.

Nta makuru tugira ku buzima bw’imyororokere

Eric Nshimyumukiza, umusore w’imyaka 19 utuye mu karere ka Bugesera, nawe afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga. Yemeza ko mu gihe cy’ubugimbi, atigeze ahabwa ubumenyi ku buzima bw’imyororokere mu buryo bwumvikana.

Ati: “Abandi bana bigaga ku buzima bw’imyororokere mu ishuri, ariko njye nabaga nicaye gusa kuko mwarimu atamenyaga amarenga abimbwiramo. Ibi byangizeho ingaruka kuko nta bumenyi nakuranye ku buzima bw’imyororokere, kandi nabonye bagenzi banjye benshi bahura n’ingaruka nk’izanjye.”

Nshimyumukiza asaba ko mu mashuri yose hashyirwamo abarimu b’inzobere mu marenga, kugira ngo abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga batongera guhezwa mu masomo nk’aya.

Kutamenya ururimi rw’amarenga isoko y’ihohoterwa

Munyangeyo Augustin, umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda w’Abafite Ubumuga bwo Kutumva no Kutavuga (RNUD), asobanura ko ururimi rw’amarenga ari “urufunguzo rw’ubuzima” ku bafite ubu bumuga. Ariko kuba rutigishwa mu buryo rusange bituma benshi basigara inyuma.

Ati: “Kutagira ubumenyi mu buzima bw’imyororokere bituma abana bacu baterwa inda zitateguwe, bakanduzwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, bakabura ubutabera igihe bahohotewe. Ibi byose bigira ingaruka zikomeye ku buzima n’imibereho yabo, harimo no gucibwa mu miryango bagasigara mu bukene bukabije.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Sowing Hand Rwanda, Jean de Dieu Byukusenge ashimangira ko  kutamenya ururimi rw’amarenga bisobanura kubura uburenganzira bw’ibanze.

Ati: « Ururimi ni intwaro y’ubwisanzure. Iyo umuntu atumva kandi ntavuge, agategereza gusa ururimi rw’amarenga rutazwi n’abamukikije, bimuha isura y’umuntu udafite ijambo mu buzima bwe. Abana benshi bafite ubu bumuga bahura n’ihohoterwa ariko bikaba ikibazo kubona ubutabera kuko nta muntu ubumva cyangwa usobanura neza ibyamubayeho. »

Izi mbogamizi zigaragara cyane mu gihe abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bakeneye serivisi za leta, ubuvuzi, cyangwa ubufasha mu manza. Kubura abafasha mu guhuza ururimi rw’amarenga n’izindi ndimi bituma bahabwa amakuru make, rimwe na rimwe ntibayabone na busa.

 

 

 

 

 

INKURU YA KAYITESI Ange


IZINDI NKURU

Leave a Comment