Hari abagihohoterwa bazira kuba cyangwa kubyara abakobwa

Mu bice bitandukanye by’igihugu, hari imiryango ikigaragaramo imyumvire igamije gutesha agaciro abagore hashingiwe ku gitsina cy’abana babyaye. Nubwo hashize imyaka u Rwanda rwubakira ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, hari abagabo n’imiryango bagifata umugore wabyaye abana b’igitsina kimwe nk’ufite ikibazo cyangwa se  amakosa. Ibi byatumye dusura uturere twa Nyaruguru, Gakenke na Bugesera, tumenya uko ikibazo kiri mu ishusho ya nyayo. “Bambwiraga ko ndi umuvumo w’umuryango kuko ntabyaye umuhungu” Ibi ni ibyatangajwe n’umubyeyi utuye mu murenge wa Kibeho, mu karere ka Nyaruguru, Mukandoli Immaculée w’imyaka 52, umubyeyi w’abakobwa 4, wavuze ko yigeze kubaho…

SOMA INKURU

Ijoro ryahinduye amateka ya Guinée-Bissau: Perezida Embalo yahunze, igihugu gisigara mu rujijo

Mu ijoro ryakeye ryo kuwa Kane tariki ya 27 Ugushyingo 2025, indege iteguwe n’umuryango wa CEDEAO yavuye Bissau yerekeza i Dakar. Muri iyo ndege harimo uwari Perezida wa Guinée-Bissau, Umaro Sissoco Embalo, wari umaze amasaha make ahiritswe ku butegetsi n’ingabo z’iki gihugu. Nk’uko byemejwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Senegal, Embalo yakiriwe i Dakar mu rwego rwo kumurinda no kumuha umutekano, nyuma y’akajagari ka gisirikare kari kamaze kwigarurira ubutegetsi mu gihugu cye. Ibibazo byo muri Guinée-Bissau byaturutse ku matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku itariki 23 Ugushyingo 2025. Nyuma y’iyo matora,…

SOMA INKURU

Ibyabereye i Remera si ibihuha, Papa Cyangwe ashimangira ko yakuyemo isomo rikomeye

Mu ijoro ryo kuwa 22 Ugushyingo 2025, kuri Kigali Universe i Remera, ibyishimo byari byose, uruvunge rw’abafana baje kwifatanya na Papa Cyangwe mu myaka 5 yari amaze atangiye urugendo rwe rw’umuziki. Ariko inyuma y’urumuri n’amajwi, haje kuvuka amahane, hari abavugaga ko atishyuye abamuhaye ibyuma, we akavuga ko yafunzwe mu nyubako amasaha menshi ku gahato. Nyuma y’iminsi myinshi yo guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga, Papa Cyangwe yaje gushyira hanze itangazo rigaragaza ko ikibazo cyamaze gukemuka burundu. Ariko inyuma y’iryo tangazo, hari amagambo menshi. Ati: “Twese twarababaye”. Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, Papa…

SOMA INKURU

Rwanda: Uko urugendo rw’uburezi ku bantu bafite ubumuga ruhagaze

Mu gihe isi ikomeje gushaka ibisubizo ku burezi budaheza, mu Rwanda ho harushaho kwiyongera ibiganiro n’ingamba bigamije kwigisha buri wese hatitawe ku mibereho ye cyangwa ku bumuga afite. Kuri ubu inzego zitandukanye n’abafatanyabikorwa bahurije ku kamaro ko gutanga uburezi ku bana bafite ubumuga, banashimangira ko atari impuhwe, ahubwo ari inshingano z’igihugu. Ibi byongeye gushimangirwa kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2025, ubwo mu Mujyi wa Kigali hatangizwaga ibiganiro by’iminsi ibiri bigamije ku kwibanda ku ishyirwa mu bikorwa rya politiki y’uburezi budaheza, by’umwihariko ku bana bafite ubumuga. Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yatangaje…

SOMA INKURU