Mu mirima twabashije kugeraho iteyemo ibihingwa binyuraye yo mu karere ka Bugesera by’umwihariko amasaka n’ibigori byumye bitataraganya no kwera. Umuhinzi wari warabigize umwuga w’imyaka 45, Mukandayisenga Vestine yicaye ku gasozi yitegereza imyaka yahinze yiyushye akuya yahindutse umukungugu, amarangamutima aramurenga, mu ijwi ryuje ikiniga ati “Byose ni ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe.” Mu ijwi ririmo agahinda ati: “Iminsi y’imvura ntabwo ikigira gahunda. Twabibye dutegereje imvura muri Nzeli, iza muri uku kwezi k’Ugushyingo none tugiye gusarura amapfa. Ibi byose byatumye tutabona na kimwe yaba icyo kurya cyangwa kugurisha.” Uyu ni umwe mu bihumbi by’abahinzi…
SOMA INKURU