Mu gihe Afurika ikomeje gushaka uburyo bwo kubaka ubufatanye bushingiye ku nyungu zayo bwite, u Rwanda na Somalia byafashe indi ntambwe ikomeye mu guteza imbere umubano wabyo, binyuze mu masezerano y’ubufatanye mu nzego z’ingenzi zirimo ubutabera, uburezi, ubuhinzi, ikoranabuhanga n’amategeko. Aya masezerano yasinyiwe i Kigali ku wa 27 Ukwakira 2025, hagati ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe na Minisitiri wa Somalia H.E. Abdisalam Abdi Ali, uri mu ruzinduko mu Rwanda. Mu biganiro byabo, aba bayobozi bombi bashimangiye ko umubano w’u Rwanda na Somalia ushingiye…
SOMA INKURUDay: October 27, 2025
Ubushakashatsi bushya ku rukingo rwa COVID-19
Nyuma y’imyaka 5 isi ihanganye n’icyorezo cya COVID-19, aho urukingo rwacyo rwagize uruhare runini mu kurinda ubuzima bwa benshi, ubu haravugwa akamaro gashya nk’icyizere mu buvuzi. Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko uru rukingo rushobora kugira uruhare mu gufasha mu kuvura kanseri, binyuze mu gukangura ubwirinzi bw’umubiri kugira ngo bumenye uturemangingo twanduye kanseri tuboneke hakiri kare. Ubu bushakashatsi bwakozwe ku bufatanye bwa Kaminuza ya Florida n’Ikigo cya Texas MD Anderson Cancer Center, bwakorewe ku barwayi barenga 1.000 bafite ubwoko butandukanye bwa kanseri, burimo kanseri y’ibihaha n’iy’uruhu zikunze kuba zigoye kuvura. Abarwayi 43…
SOMA INKURUIntsinzi ya Paul Biya ku myaka 92 yaba ishimangira ubutegetsi budasaza muri Cameroun?
Mu gihe amahanga menshi akomeje gusimbuza abategetsi bakuze urubyiruko, Cameroun yo yongeye guhitamo kugendera mu nzira itandukanye. Paul Biya, umugabo w’imyaka 92 y’amavuko, yongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu nyuma y’imyaka hafi 43 amaze ari ku butegetsi. Akanama gashinzwe kurengera Itegeko Nshinga katangaje ko Biya yatsinze amatora n’amajwi 53,66%, mu gihe Issa Tchrioma Bakary wari umukandida ukomeye yamukurikiye n’amajwi 35,19%. Amajwi akaba yatangajwe ku mugaragaro kuri uyu wa Mbere, agaragaza ishusho y’igihugu kigifite icyizere mu muyobozi ariko kandi iteye impaka mu maso y’isi yose. Biya ni umwe mu bategetsi bamaze igihe…
SOMA INKURUVenezuela ku nkeke: Amerika irashinjwa umugambi wo kwigarurira umutungo wayo
Intambara y’amagambo hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Venezuela yongeye gufata indi ntera nyuma y’uko Intumwa Nkuru ya Leta muri Venezuela, Tarek William Saab,yatangaje ko igihugu cye gihangayikishijwe bikomeye n’imigambi ya Perezida Donald Trump, ashinjwa gushaka gukuraho ubuyobozi bwa Perezida Nicolás Maduro. Ku Cyumweru, mu kiganiro n’abanyamakuru i Caracas, Saab yagize ati: “Uwo mugambi wo guhirika ubutegetsi bwacu ni inzira yo gushaka kwigarurira umutungo w’igihugu cyacu zahabu, lisansi n’amabuye y’agaciro. Ni politiki y’ubusahuzi itwikiriye ijambo rya demokarasi.” Saab, uzwi nk’umwe mu bantu ba hafi ba Perezida Maduro, yavuze…
SOMA INKURUTen people stand trial in Paris for online harassment of Brigitte Macron
France’s first lady has long been the target of disinformation. Ten defendants will be tried in a Paris court on Monday over online harassment of Brigitte Macron. Ten people go on trial in Paris on Monday, October 27, for sexist cyber-harassment of Brigitte Macron, in the latest case sparked by unsubstantiated gender claims thrown at the French first lady for years by some in France and beyond. The trial comes after she and President Emmanuel Macron filed a defamation lawsuit in the United States at the end of July, in…
SOMA INKURU