Bimwe mu bibuga by’indege byafunze imiryango kubera ubwiyongere bw’inkubi y’umuyaga ivanze n’amahindu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika by’umwihariko muri Leta ya Floride, bikaba byangije ibikorwaremezo binyuranye n’ibidukikije ndetse binahagarika ingendo z’indenge. Ingendo z’indege zisaga 1200 muri iki gihugu zasubitswe k’ubw’ iyi inkubi y’umuyaga uvanze n’imvura byiswe ‘Nicole’ byibasiye Leta ya Florida. Iyi nkubi y’umuyaga ifite umuvuduko wa kilometero 120 ku isaha nk’uko ibinyamakuru byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bibitangaza. Nibura ingendo z’indege 1212 muri Amerika nizo zasubitzwe kuri uyu wa Kane, bigira ingaruka ku bagenzi n’ubucuruzi muri…
SOMA INKURUCategory: Ibidukikije
Perezida Kagame arahamagarira ibihugu bikize guhagarika kohereza ibyuka bihumanya mu kirere
Perezida wa Repubulika Paul Kagame arahamagarira ibihugu bikize guhagarika kohereza ibyuka bihumanya mu kirere nta rundi rwitwazo amazi atararenga inkombe. Umukuru w’igihugu yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama mpuzamahanga y’umuryango w’Abibumbye ku mihindagurikire y’ibihe COP27 ikomeje kubera mu gihugu cya Misiri. Ikibazo cy’ubushyuhe bw’Isi bwiyongera uko umwaka utashye biturutse ku bikorwa bya muntu gihangayikishije Isi ndetse mu nama ya COP27 ibera mu Misiri ni cyo kigarukwaho kurusha ibindi mu mbwirwaruhame z’abayobozi mu nzego zose. Ubwo abakuru b’ibihugu bahabwaga umwanya wo kugeza ijambo ku batuye Isi, Perezida wa Repubulika Paul…
SOMA INKURUCOP27 ni iki? Dore akamaro kayo mu kurwanya ihindagurika ry’ibihe
None Tariki 7 Ugushyingo 2022, nibwo abategetsi batandukanye bo ku isi n’abo mu karere badasigaye bahurira i Sharm El-Sheikh mu Misiri mu nama yo kurwanya ihindagurika ry’ikirere izwi nka “COP” . Uyu munsi ni uw’ibirori bikomeye byo kuyitangiza. Nibwo abategetsi bo ku isi bajya hamwe tukabona “ifoto y’umuryango” y’inama ya ONU ku by’ikirere. Abagera ku 120 baregerana bakajya mu ifoto imwe. Benshi ni abava mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere. Nka perezida wa Kenya, urugero, niwe uri buvuge mu izina ry’itsinda rya Africa. Hitezwe ijambo ryuje amarangamutima kuri we ubwo…
SOMA INKURUHow GMO crops could boost yields, save crops from pests and diseases in Rwanda
By Diane NIKUZE NKUSI Genetically modified crops known as GMOs could increase agriculture production, address pests and diseases that attack crops and scientists have assured that they don’t pose threats to human health. GMOs are products of Agricultural biotechnology-an area of agricultural science involving the use of scientific tools and techniques, including genetic engineering, molecular markers, molecular diagnostics, vaccines, and tissue culture, to modify living organisms namely plants, animals, and microorganisms. Dr Athanase Nduwumuremyi, Coordinator of Roots and Tubers Program at Rwanda Agriculture and Animal Resources Development Board (RAB)…
SOMA INKURUIkoranabuhanga mu buhinzi ryaba igisubizo ku bidukikije no kurwanya inzara
Ubushakashatsi bumaze igihe bukorwa mu ikoranabuhanga ku buhinzi bugaragaza ko gukoresha imbuto nshya hifashishijwe ibihingwa byahinduriwe ituremangingo bizatuma umusaruro wiyongera binabungabunge ibidukikije. Iyi ntero ivuga ko ibihingwa byahinduriwe uturemangingo bishobora kuzana igisubizo kuri byinshi itangiye kuvugwa mu gihe isi yugarijwe n’ ikibazo cy’ imihindagurikire y’ ibihe igira ingaruka zikomeye ku mibereho y’ ibinyabuzima (abantu, ibimera n’ inyamaswa). Ubushakashatsi ku bihingwa by’ ingenzi mu bisanzwe bitunga abanyarwanda by’ umwihariko nk’ imyumbati hagaragayemo indwara yiswe kabore, mu rutoki habonekamo kirabiranya ndetse no mu muceri harimo ikibazo cy’ umunyu muke ushobora gutuma abana…
SOMA INKURUHari umuburo ku iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo
Itsinda ry’Impiguke, ryitwa Observatoire volcanologique de Goma, OVG, mu itangazo ryashyize ahagarara, ryavuze ko ku wa 11 Ukwakira 2022, ahagana saa 3:30 ryabonye ibimenyetso bigaragaza ko impinduka kuri iki kirunga cya Nyiragongo. Iri tsinda ry’abahanga bashinzwe gukurikirana ibijyanye n’iruka ry’ibirunga mu Mujyi wa Goma, ryatangaje ko hari ibimenyetso bidasanzwe byabonetse ku kirunga cya Nyiragongo giherereye mu Burasirazuba bwa Congo, risaba abaturage kuba maso kurushaho. Ibyo bimenyetso byabonetse mu gace ka Munigi na Kibati, aho bigaragaza ko ibikoma byacyo bigitogota. Itangazo rya OVG risobanura ko nyuma yo gusesengura ingufu ziboneka muri…
SOMA INKURUIbikomoka ku buhinzi bikomeje kwinjiriza u Rwanda amadovise
U Rwanda rwataye intambwe mu kohereza mu bihugu binyuranye umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi, ari nako bininjiza amadovize. Ibi byatangajwe n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), aho cyemeje ko u Rwanda rwohereje hanze ikawa, icyayi n’umusaruro w’ibikomoka ku mboga, imbuto n’indabo, bingana na Mega Toni 1,293.1 bifite agaciro k’amadolari y’Amerika 4,900,928. Ubuhinzi bw’ikawa bwo bwinjije amadolari y’Amerika 839,595 kuri Mega Toni 434 aho igiciro mpuzandengo ku kilo cyari amadolari y’Amerika 7,6. Ikawa yoherejwe muri Switzerland, mu Bwongereza, muri Leta zunze ubumwe z’Amerika no muri…
SOMA INKURUBimwe mu byafasha abaturarwanda kwirinda ibiza
Miniteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), irasaba abaturarwanda kwirinda Ibiza mbere yuko bisenya inzu. Byagarutsweho na Habinshuti Philippe, Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, ku wa Kabiri tariki 16 Kanama 2022 mu karere ka Rusizi mu ntara y’Iburengerazuba. Hari mu bukangurambaga bwo kwigisha uburyo nyabwo bwo kuzirika igisenge, gutera ibiti birinda umuyaga no gufata amazi ava ku nzu. Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, yagaragaje ko kuzirika igisenge amafaranga menshi bitwara atarenga ibihumbi icumbi habariwemo ibikoresho bikenera kuzirikwa hakiyongeraho n’umufundi. Agira ati “Ahenshi byagiye bikorwa nk’uko namwe mwabibonye, abafundi na bo ntabwo banga gutanga uwo…
SOMA INKURUBane bakekwaho gutwika Parike ya Nyungwe batawe muri yombi
Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo Pariki ya Nyungwe ku ruhande rw’umurenge wa Bweyeye, mu karere ka Rusizi hagaragaye inkongi ikomeye, kuri ubu hakaba hafashwe bane bakekwaho gukora kiriya gikorwa. Abaturage n’inzego z’umutekano bihutiye kuzimya ariko kuko umuriro wari ufite imbaraga icyo gikorwa cyatwaye iminsi ibiri bituma hashya hegitari 21. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye, Ndamyimana Daniel yatangarije igihe ko inzego zibishinzwe zimaze guta muri yombi abantu bane ndetse ko iperereza rikomeje. Ati “Iyo ujyayo ni ahantu ubona hameze nk’ahiherereye. Ku munsi wa mbere tujya kuzimya hari aho twagiye dusanga imitego…
SOMA INKURUNyuma y’imyaka 31 ari umwanzi w’ibidukikije aratanga inama kuri ba rushimusi
Barora Leonidas wiyemerera ko yinjiye mu bikorwa byo gushimuta inyamaswa kuva mu 1963 akageza mu 1994, atangaza ko nta nyamaswa yo muri parike y’ibirungu atariyeho uretse ingagi nayo akaba yarayitinyiraga kuba imeze nk’abantu, yemeza ko ibi bikorwa nta nyungu bigira akaba anashishikariza abumva barya inyama babangamiye ibidukikije kubireka. Barora utuye mu mudugududu wa Nyakigina, akagari ka Nyabigoma, umurenge wa Kinigi, mu karere ka Musanze yemeza ko amaze kureka ibikorwa byo gushimuta inyamanswa zo muri parike y’Ibirunga yagiye mu kigo cyahurije hamwe ba rushimusi ndetse n’ababakomokaho basaga 1000 kibafasha kwiteza imbere.…
SOMA INKURU