Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burusiya yasinyiwe mu Mujyi wa Moscow mu Burusiya, ku ruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda yasinywe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Claver Gatete naho ku ruhande rw’u Burusiya yashyizweho umukono na Alexey Likhachev uhagarariye ikigo cya Leta gishinzwe ingufu cyitwa ROSATOM, aya masezerano akaba ari y’ubufatanye agamije gutangiza mu Rwanda ikigo cy’ubushakashatsi n’ikoranabuhanga mu bumenyi bujyanye n’ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire. Izi ngufu zifashishwa mu bikorwa bya gisivili birimo iby’ubuvuzi nko kuvura indwara za kanseri hifashishijwe uburyo bwo kuyishiririza (radiothérapie) ndetse zifashishwa kandi mu gutanga amashanyarazi,…
SOMA INKURUCategory: Ubukungu
U Rwanda rukomeje gahunda yo kubyaza gaz methan umusaruro
Abahanga bavuga ko u Rwanda ruri mu bihugu gifite gaz Methane nyinshi mu Isi, iyi gaz ikaba iri mu kiyaga cya Kivu. Inzobere zivuga ko itabyajwe umusaruro ishobora kugira ingaruka kubaturiye ikiyaga cya Kivu, igahitana abarenga miliyoni 2, u Rwanda rukaba rwaratangiye kuyibyaza umusaruro w’amashanyarazi kuri ubu rukaba ruri kuganira na Kampani yo mu Burusiya ikora ikanacuruza bisi zikoresha Gaz Methane ngo bumvikane uko iyi kampani yakwagurira ibikorwa byayo mu Rwanda. Ibi ambasaderi w’ u Rwanda mu Burusiya Jeanne d’ Arc Mujawamariya yabitangaje mu kiganiro yahaye Radiyo Rwanda. Yavuze ko…
SOMA INKURUKugeza no gukoresha serivisi z’imari ku baturage u Rwanda rwaje ku isonga muri Afurika
Raporo ‘The 2018 Global Microscope’ yasohowe n’itsinda rikora ubushakashatsi ku bukungu bw’ibihugu bitandukanye (Economist Intelligence Unit), iyi raporo nshya, yagenzuye uburyo ibihugu 55 hirya no hino ku Isi byorohereza ababituye kugerwaho no gukoresha serivisi z’imari, ku rutonde rusange rw’iyo raporo, u Rwanda rwaje ku mwanya 11, rukaba urwa mbere muri Afurika n’amanota 62 %. Uwo mwanya ruwusangiye na Afurika y’Epfo. Igihugu kiza ku mwanya wa mbere mu korohereza abagituye kugera kuri serivisi z’imari ni Colombia n’amanota 81, ikurikirwa na Peru naho Uruguay ni iya gatatu. Ikindi gihugu cyo muri Afurika kiza…
SOMA INKURUMiss Rwanda wa 2017 Iradukunda Elsa yagizwe uhagarariye imurikabikorwa ry’ibikorerwa mu Rwanda
Mu muhango wabereye muri Camp Kigali ejo kuya 25 Ukwakira 2018 wo gutangiza ku mugaragaro igikorwa cyo gushyigikira no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda “Made in Rwanda”, wari watumiwemo abayobozi banyuranye barimo Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi Hakuziyaremye Soraya n’abandi bayobozi banyuranye. Muri uyu muhango hamuritswe bimwe mu bikorerwa mu Rwanda binyuranye birimo inkweto imyambaro n’ibindi binyuranye byeretswe abayobozi n’abandi bashyitsi bari bitabiriye uyu muhango. Muri uyu muhango ni ho Miss Iradukunda Elsa yagizwe uhagarariye imurikabikorwa ry’ibikorerwa mu Rwanda “Brand Ambassador of Made in Rwanda”. Miss Iradukunda Elsa yahawe izi nshingano…
SOMA INKURUUrubyiruko rwarangije kaminuza rudafite akazi BDF ibahishiye ibanga mu buhinzi n’ubworozi
Ni ku nshuro ya gatatu BDF itanze aya amahirwe aho urubyiruko rudafite akazi ariko rwarangije kaminuza rutanga imishinga, iyujuje ibisabwa igafashwa kubona inguzanyo binyuze mu guhabwa ingwate. Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’imishinga ishorwamo amafaranga muri BDF, Diana Kareba, yavuze ko mu mpera za 2016 aribwo batangije umushinga ugamije gutera inkunga abarangije icyiciro cya mbere n’icya kabiri cya kaminuza ariko badafite akazi. Diane Kareba ati “Urubyiruko ntirukwiriye kumva ko ubuhinzi n’ubworozi ari imyuga iciriritse, kuko ari ikintu bashobora gukora kikabatunga kandi hari ubuhamya bw’abahawe ingwate mbere kuri ubu bamaze kugera kure. Byagaragaye…
SOMA INKURUAbaturarwanda bijejwe na REG ko igiye kubagezaho serivisi inoze hifashishijwe ikoranabuhanga
Ejo kuwa kabiri tariki 9 Ukwakira 2018, nibwo habayeho Umuhango wo kumurika Imbuga eshatu za internet zirimo urureberwaho amakuru y’ingurane, urwo gusabiraho amashanyarazi n’urushya ruriho serivisi za Sosiyete ishinzwe Ingufu mu Rwanda (REG), uyu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cya REG, iyi sosiyete ikaba yizeza abafatabuguzi bayo ko izi mbuga zigiye kwifashishwa mu kuborohereza ndetse no kubageza serivisi nziza. Umuyobozi Mukuru wa REG, Eng. Ron Weiss, yatangaje ko aya mavugurura azabafasha guhana amakuru n’abafatabuguzi no kubagezaho serivisi zihuse. Yagize ati “Turifuza ko abafatabuguzi bacu babasha gusaba no kubona serivisi mu…
SOMA INKURUAbatanze serivise nziza kurusha abandi mu ngeri zinyuranye bashimiwe
Igikorwa cyo gushimira ababaye indashyikirwa mu mitangire myiza ya serivisi cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Ukwakira 2018, aho ibigo bya leta, ibyigenga n’abikorera byashyikirijwe ibihembo bya “Service Excellence awards”. Mugisha Emmanuel wari uhagarariye Kalisimbi Events yateguye iki gikorwa, yagaragaje ko iki gihembo cyari gisanzwe cyitwa Smart Awards cyibanda ku bijyanye n’ikoranabuhanga bagahitamo kucyagura bakanagihindurira izina kikajya kuri“Service Excellence awards”. Muri uyu muhango habanje kubaho igikorwa cyo gushimirwa ababaye indashyikirwa mu buryo bwihariye babaha igihembo cyiswe “Special recognition”. Dore ababonye ibihembo byo kuba indashyikirwa mu mitangire…
SOMA INKURUIbiciro by’inyubako zo muri Vision City byagabanyijweho 60% ku bakozi ba leta
Ibiciro by’inzu zo guturamo mu mudugudu uzwi nka Vision City, byagabanyijweho 60% ku bakozi ba leta bakeneye inzu zo guturamo zijyanye n’icyiciro bariho. Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB n’ikigo Ultimate Developers Ltd (UDL) gikurikirana uyu mushinga, rigaragaza ko abashyiriweho aya mahirwe ari abakozi ba leta batari ku rwego ruri hejuru y’Umuyobozi w’Ishami cyangwa urwego bingana, Rivuga ko kandi bagomba kuba ari ubwa mbere bagiye gutunga inzu haba no ku bo bashakanye ku bashyigniwe. Bazaba bemerewe kugura za ‘appartement’ zirimo iy’ibyumba bibiri, bitatu cyangwa bine, ku giciro cyagabanyijwe. Muri…
SOMA INKURUAbari baraheze mu icuraburindi ry’ikizima leta igiye kuribakuramo ibinyujije mu nguzanyo
Minisiteri y’ibikorwa remezoyatangaje ko bitarenze umwaka wa 2023 ingo zibarirwa mu bihumbi 445 zo mu gihugu hose, zizaba zimaze kubona amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba. Ibigo bisanzwe bicuruza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba eshanu zimaze kugirana amasezerano n’imirenge sacco uko amashanyarazi azagera ku baturage Ayo mashanyarazi akaba azatangwa biturutse mu mushinga wa Leta y’u Rwanda ibinyujije muri banki itsura amajyambere (BRD), aho iyo banki izatanga amafaranga angana na miliyali 41, azagurizwa abaturage bifuza amashanyarazi y’imirasire y’izuba, kugira ngo abaturage babashe kugera kuri iyo nguzanyo, ayo mafaranga azanyuzwa mu Mirenge SACCO…
SOMA INKURUUruhare rw’abaturage ni ngombwa mu igenamigambi
Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Nzeli 2018, ubwo Minisiteri y’imari n’igenamigambi yahaga Abadepite bashya ikiganiro ku itegura, isesengura n’itorwa ry’ingengo y’imari, bayisabye kwita cyane ku ruhare rw’abaturage mu igenamigambi. Depite Barikana Eugène yavuze ko n’ubu abaturage bakigaragaza ko badahabwa umwanya ukwiriye. Yabivuze muri aya magambo “Ugasanga abantu bashyira imbaraga mu gutegura ingengo y’imari ariko mu gutegura igenamigambi nta zirimo. Uruhare rw’abaturage ku rwego rw’umudugudu no ku kagari ntibyitabwaho cyane. Hakwiriye gushyirwamo imbaraga kuko igenamigambi rituruka hasi”. Depite Mpembyemungu Winifrida yagize ati “Hari ingamba ki mu kurushaho guha abaturage uruhare…
SOMA INKURU