Ni ku nshuro ya gatatu BDF itanze aya amahirwe aho urubyiruko rudafite akazi ariko rwarangije kaminuza rutanga imishinga, iyujuje ibisabwa igafashwa kubona inguzanyo binyuze mu guhabwa ingwate. Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’imishinga ishorwamo amafaranga muri BDF, Diana Kareba, yavuze ko mu mpera za 2016 aribwo batangije umushinga ugamije gutera inkunga abarangije icyiciro cya mbere n’icya kabiri cya kaminuza ariko badafite akazi. Diane Kareba ati “Urubyiruko ntirukwiriye kumva ko ubuhinzi n’ubworozi ari imyuga iciriritse, kuko ari ikintu bashobora gukora kikabatunga kandi hari ubuhamya bw’abahawe ingwate mbere kuri ubu bamaze kugera kure. Byagaragaye…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Rayon Sports yabonye umutoza wungirije mushya
Nk’uko Muvunyi Paul uyobora Rayon Sports yabitangaje, umutoza mukuru Robertinho yasabye ko bamuhindurira umutoza wungirije, Gatera Moussa, agasimbuzwa Mwiseneza Djamal wakiniye Rayon sports imyaka icyenda, ibi rero Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwabyumvise vuba bwemeza ko Mwiseneza Djamal agiye gusezera ku gukina atangire akazi k’umutoza wungirije muri Rayon Sports, Nyuma y’imyaka 11 yari amaze akina umupira w’amaguru muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda. Ibi rero byabaye ubwo umutoza mukuru Robertinho yamenyesheje abayobozi b’ikipe ye ko yifuza kwegukana ibikombe byombi by’imbere mu gihugu, igikombe cya shampiyona n’igikombe cy’Amahoro, ibi rero kubigeraho…
SOMA INKURUYanenze Imana yatumye abaho imyaka igera ku 129
Umukecuru w’Umurusiya ukuze kurusha abandi ku isi,witwa Koku Istambulova w’imyaka 129 yavuze ko iyi myaka amaze ari igihano cy’Imana kuko yishimye rimwe gusa ubwo yinjiraga mu nzu yiyubakiye nyuma yo kugaruka mu Burusiya avuye muri Kazakhstan aho bari baroherejwe na Stalin washinje abaturage bo mu gace k’iwabo ka Chechen kuba ibyitso by’aba Nazi. Koku yabwiye abanyamakuru bari kumukoraha icyegeranyo ko yahoze yifuza gupfa ariko bitamukundiye ndetse anenga cyane Imana yatumye abaho igihe kinini mu buzima bubi cyane. Koku Istambulova ufite imyaka 129 nk’uko bigaragazwa n’impapuro za pansiyo ndetse na pasiporo…
SOMA INKURUDream Boys yashimishije cyane abo yataramiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Abagize itsinda rya Dream Boys bashimishije bikomeye abakunzi ba muzika bari bitabiriye igitaramo cyabo. Nk’uko bigaragara mu mashusho n’amafoto bashyize hanze aba bahanzi ubwo bari ku rubyiniro bishimiwe n’abitabiriye igitaramo cyabo dore ko babarundiye amadorali ku rubyiniro kubera kunyurwa n’umuziki aba bahanzi bataramiyemo abari bitabiriye iyi nama. Mu kiganiro kihariye TMC yahaye itangazamakuru yemeje ko bakoze igitaramo cyiza ku buryo bishimiye uko cyagenze. Yatangarije umunyamakuru ko uburyo igitaramo cyabo cyagenze ndetse n’uburyo abantu babakiriye basanze bafitiye ideni abakunzi ba muzika yabo baba muri Amerika, bityo ngo bagiye kugaruka mu Rwanda…
SOMA INKURUNtibikiri ibihuha Nicole uzwi nka Mama Beni muri City Maid yegukanye uwahoze ari umukunzi wa Kirenga wamenyekanye muri Seburikoko
Mu minsi ishize byakunze kuvugwa ndetse bikanigaragaraza ko Nicole Ruburika Uwineza (ukina muri City maid yitwa Maman Beni) ari mu rukundo na Sebera Eric wahoze akundana na Kirenga Saphine nawe ukina muri filime ya Seburikoko, icyakora kuri ubu Nicole yamaze guca amazimwe dore ko yamaze gushyira hanze integuza y’itariki y’ubukwe bwe (Save the date). Iby’urukundo hagati ya Sebera Eric na Nicole byatangiye kujya hanze muri Mata 2018 gusa amakuru yizewe agera ku Inyarwanda ni uko aba bari bamaranye igihe kinini bakundana. Uyu Sebera Eric muri Nzeri 2015 ubwo Kirenga Saphine bari…
SOMA INKURUAbifuza kuba abakinnyi ba filime by’umwuga Leta yabazirikanye
Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) ku bufatanye na Leta ya Koreya y’Epfo, yujuje inyubako izatangirwamo amahugurwa mu gutunganya amajwi n’amashusho ku buryo bugezweho, ikanigisha gukina filimi ku rwego mpuzamahanga. Iyi nyubako iri mu Ishuri rikuru ryigisha ubumenyingiro n’ikoranabuhanga (IPRC) Kicukiro, yatwaye miliyoni ebyiri z’amadolari zatanzwe n’Ikigo Mpuzamahanga cya Koreya gishinzwe ubutwererane (KOICA). Uyu mushinga witwa “Kigali Innovation Center”, Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe gucunga imishinga ya Leta muri RDB, Siboniyo Felix, yavuze ko ugamije guteza imbere ikoranabuhanga mu bijyanye n’amajwi n’amashusho. Ati “Tuzajya twita ku bintu bigendanye no gutunganya amajwi n’amashusho ya…
SOMA INKURUBirangiye Amavubi ananiwe gukura amanota atatu muri Guinea mu mukino wo gushaka itike yo kuzerekeza muri Can 2019
Kuri uyu wa gatanu tariki 12 Ukwakira 2018, nibwo amavubi yari yacakiranye n’ikipe y’igihugu ya Guinea aho birangiye itsinzwe ibitego 2-0. Igitego cya mbere cya Guinea cyavuye ku ikosa ryakozwe na myugariro Rwatubyaye arikoreye kabuhariwe Naby Keita maze umusifuzi w’umunyasudani atanga penaliti, igitego cya mbere kiba kigiyemo gitsinzwe na Francois Kamano. Nyuma y’aho bavuye mu karuhuko ku munota wa 71 w’umukino nibwo ikipe ya Guinea yatsinze igitego cya kabiri gitsinzwe na rutahizamu Ibrahim Cisse. Ikipe y’amavubi mu minota y’inyongera yabonye penaliti nyuma y’amakosa yaramaze gukorwa n’umuzamu Keita Ali ategeye Meddie…
SOMA INKURUInkuru ibaye impamo birangiye Mushikiwabo Louise atorewe kuyobora OIF
Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bagera kuri 40 nibo bemeje Louise Mushikiwabo nk’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa “OIF” mu myaka ine iri imbere. Amatora yabaye mu muhezo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Ukwakira 2018, nyuma y’aho Perezida Kagame yari amaze kumugaragaza nk’umukandida w’u Rwanda n’uw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Mushikiwabo atorewe kuyobora uyu mwanya ahigitse Michaëlle Jean wari umaze imyaka ine ku buyobozi. Ibiganiro by’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma byemerejwemo Mushikiwabo nk’Umuyobozi wa OIF, byamaze igihe cy’isaha imwe gusa. Abaye uwa kane uyoboye…
SOMA INKURUNyina wa Wema Sepetu aravugwaho kumutandukanya n’umukunzi we yitwaje amashanyarazi
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Global Publisher cyatangaje ko ariam Sepetu yari yasuye umukobwa we i Dar es Salaam, Wema Sepetu ntiyari mu rugo ubwo nyina yamusuraga. Rahur umukunzi wa Sepetu yari mu nzu ubwo umubyeyi w’uyu mukinnyi wa filime yahageraga. Bigeze ku isaha ya saa tanu z’ijoro, umuriro w’amashanyarazi mu nzu ya Wema iherereye mu gace ka Mbezi-Salasala waje gushiramo biba ngombwa ko hakenerwa kugurwa undi. Umubyeyi wa Wema yatekereje ko ari kumwe n’umugabo mu nzu, yumva ko ahita agura umuriro. Rahur ntiyigeze abikora, ibintu byatumye uburakari bwa Mariam Sepetu buzamuka.…
SOMA INKURUImyaka 9 ayobora Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Minisitiri Mushikiwabo haribazwa umusimbura natorerwa kuyobora OIF
Uyu munsi kuwa Gatanu tariki 12 Ukwakira 2018 nibwo mu gihugu cya Armenia hateganyijwe amatora y’Umunyamabanga w’ Umuryango uhuza ibihungu bikoresha ururimi rw’ Igifaransa Francophonie. Abakandida ni babiri Louise Mushikiwabo n’ umunya- Canada usanzwe awuyobora Michaelle Jean. Umukandida uhabwa amahirwe ni Louise Mushikiwabo umaze imyaka 9 ari Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga mu Rwanda. Mbere y’ uko agirwa Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga yabanje kugirwa Minisitiri w’ Itangazamakuru iyi Minisiteri ivuyeho mu mwaka wa 2009 ahita agirwa Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga. Mushikiwabo yasimbuye kuri uyu mwanya Rosemary Museminali wari…
SOMA INKURU