Kuri uyu wa mbere tariki 7 Mutarama 2019 ubwo hatangizwaga ihuriro ry’iminsi ibiri rihuza abayobozi b’inzego z’ibanze i Nyamata mu Karere ka Bugesera, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yababwiye ko bagomba kurushaho kunoza igenamigambi ry’ibikorwa by’inzego z’ibanze, iteka rigashingira ku mibare ifatika kandi itabeshya. Ati “Ndifuza kubibutsa ko ubu hashyizweho itegeko rihana abatanga imibare itariyo kuko bituma igihugu gikora igenamigambi ridakemura ibibazo by’abaturage. Uyu muco utari mwiza bamwe bita gutekinika ugomba gucika burundu”. Dr. Ngirente yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda itazigera yihanganira umuyobozi uwo ariwe wese utanga imibare n’amakuru bitari byo.…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Iby’urukundo rwa Diamond na Tanasha bikomeje kuvugwaho byinshi
Hashize iminsi amakuru y’uko Diamond Platnumz afite umukunzi mushya w’Umunya-Kenya witwa Tanasha Dona, ndetse yaranatangaje itariki ubukwe bwe buzaberaho, ariko ubwo yaganiraga na Wasafi TV, Diamond yavuze ko yabaye yigije inyuma itariki y’ubukwe kubera ko ashaka kuzakora ibirori by’akataraboneka binogeye ijisho kandi bikitabirwa n’ibyamamare bitandukanye ndetse n’abandi bantu benshi. Ati “Ubukwe bwanjye bwagombaga kuba ku munsi w’abakundana tariki 14 Gashyantare 2019, ariko twabwigije inyuma. Hari abantu benshi bagomba kubwitabira. Ndateganya ko na Rick Ross azaba ari mu bantu bafite amazina akomeye bazabwitabira”. Umwaka ushize nibwo Diamond na Tanasha ukorera radiyo…
SOMA INKURURusizi: Ku myaka 70 umukecuru yatangaje ko atwite nyamara ari uburwayi
Umukecuru Mukandutiye Placidia w’imyaka hafi 70 y’amavuko utuye mu Kagali ka Nyange, mu Murenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi byari bimaze iminsi bivugwa ko atwite, uyu mukecuru amaze gutangaza ko abaganga basanze adatwite ndetse n’inzobere mu buvuzi bw’indwara z’abagore mu bitaro bya Gihundwe zabyemeje. Uyu mukecuru Mukandutiye akaba yatangaje ko nawe byari byamutunguye kumva ko atwite ku myaka 70. Dr Mutabazi Leon akaba amaze kwemeza ko atari ukuri. Dr yagize ati “Hari hamaze iminsi bivugwa ko hari umukecuru utwite ariko twamusuzumye dusanga adatwite ibindi bibazo yaba afite ni ibyo mu…
SOMA INKURUNyuma y’igihe kirekire ashinjwa ubusambanyi abukomatanya n’ ubupadiri yahagaritswe
Ihuriro ry’abashumba ba kiliziya gatolika muri Kenya ryahagaritse umupadiri wakoreraga mu gace kitwa Githunguri muri Kiambu, wari umaze igihe kinini asambanya abakobwa b’abanyeshuli, abagore bubatse ndetse yajyaga ategura ibirori by’ubusambanyi mu mahoteli. Uyu mupadiri utavuzwe amazina yahagaritswe ku murimo we w’ubushumba mu gihe kitazwi kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse kuri ibi byaha ashinjwa byo gusambanya abagore mu gace yakoreragamo umurimo. Umuyobozi w’ihuriro ry’abasenyeli muri Kenya witwa John Cardinal Njue yamaze kuzuza inzandiko zihagarika uyu mupadiri arangije azohereza I Roma kwa papa. Uyu mupadiri bivugwa ko akiri muto,yatangiye gukora amahano akimara…
SOMA INKURUUrubyiruko rwasabwe kuba igisubizo mu kurwanya ibiyobyabwenge
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred, yasabye urubyiruko kumva neza ibyo bazatozwa nyuma bakajya gufatanya n’inzego za leta mu kwigisha urundi rubyiruko rukishora mu biyobyabwenge n’ibindi. Ibi yabibasabye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Mutarama 2018, ubwo yatangizaga ku mugaragaro Itorero ry’Inkomezabigwi icyiciro cya Karindwi ry’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye, mu Karere ka Kayonza, ku ishuri ryisumbuye rya Kayonza (Kayonza Modern School) ahahuriye abanyeshuri 681 baturutse mu mirenge igize aka Karere. Guverineri yagize ati “Tubitezeho gutanga umusanzu wanyu mu kurwanya ibiyobyabwenge, inda ziterwa abangavu n’ibindi bibazo bibangamiye urubyiruko…
SOMA INKURUNubwo yaje muri Miss Rwanda bamuseka, Mwiseneza akomeje guhangakisha abo bahanganye
Urubuga rwa Miss Rwanda rwashyize hanze amafoto y’aba bakobwa bose uko ari 37 kugira ngo barushanwe gushaka likes ku mbuga nkoranyambaga zirimo Facebook na Instagram, aho uzagira amajwi menshi azahita akatisha tike imwerekeza mu mwiherero wa Miss Rwanda uzinjiramo abakobwa 20 gusa, bikaba biri kuvugwa ko muri aba bakobwa uhagarariye Intara y’Iburengerazuba witwa Mutoni Deborah yakoresheje application imwongerera abakunzi (Likes) kuri Instagram kugira ngo yigaranzure Mwiseneza Josiane ukomeje kumurusha amajwi. Kugeza ubu amatora yatangiye ku wa 31 Ukuboza 2018 agaragaraza ko Mwiseneza Josiane wamenyekanye kubera ko yitabiriye ijonjoro rya miss…
SOMA INKURUKumenya uwatsinze amatora by’agateganyo ku mwanya wa Perezida muri Congo Kinshasa biracyari ihurizo
Komisiyo y’Amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabwiye abakandida ku mwanya wa Perezida ko kugeza ubu hamaze kuboneka 17% by’impapuro zatoreweho ku buryo nta cyizere ko itariki yo gutangaza amajwi y’agateganyo izagera yose yabonetse. Bikaba biteganyijwe ko amajwi y’agateganyo atangazwa ku Cyumweru tariki 6 Mutarama, hanyuma amajwi ya burundu agatangazwa tariki 15 Mutarama 2019. Muri iki gihugu internet yabaye ihagaritswe mu gihugu hose ku busabe bwa Komisiyo y’Amatora, kugira ngo hatagira abatangaza ibihuha ku majwi y’ibyavuye mu matora bigateza imvururu. Perezida uzatorwa biteganyijwe ko azarahira tariki 18 Mutarama. Bizaba…
SOMA INKURUIngengabihe y’amashuri mu Rwanda iri kuvugururwa, igisubizo cyayo gitegerejwe mu myaka 3
Umwanzuro wa mbere w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 15, ugaruka ku gukomeza gushyiraho ingamba n’impinduka za ngombwa zigamije kuzamura ireme ry’uburezi mu byiciro byose by’uburezi, gusuzuma ingengabihe y’amashuri, ibi bikaba bytumye Minisiteri y’Uburezi yemeza ko iri kuvugurura ingengabihe y’amashuri, ku buryo umwaka w’amashuri abanza n’ayisumbuye uzongera gutangira muri Nzeri, mu myaka itatu iri imbere ni ukuvug mu mwaka wa 2022. Uyu mwanzuro ufshwe nyuma y’aho Umuyobozi w’Inama y’uburezi muri Kiliziya Gatolika, Musenyeri Nzakamwita Servelien, agaragarije ko Nyakanga na Kanama, ari amezi arangwa n’ubushyuhe, hamwe amazi akabura bigasaba abanyeshuri kujya kuyavoma, bikabangamira…
SOMA INKURUKiliziya Gatulika muri Congo Kinshasa yanenze imigendekere y’amatora
Kiliziya Gatulika muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo yavuze ko ubwo abaturage batoraga Umukuru w’igihugu n’Abadepite kuri iki Cyumweru hari bamwe mu ndorerezi zayo babangamiwe mu gukurikirana uko amatora yagenze. Yari yihoreje indorerezi zigera ku 40000 mu gihugu hose.Umunyamabanga w’Inama nkuru ya Kiliziya Gatulika Musenyeri N’Shole yagize ati “ Twabonye raporo 544 ziturutse mu gihugu hose zivuga ko hari imashini z’itora zitakoraga neza. Zimwe ntizakaga, izindi umuriro washizemo hakiri kare”. Musenyeri N’shole avuga ko hari raporo 115 babonye zivuga ko inzego z’umutekano na bamwe mu bakoze ba Komisiyo y’igihugu y’amatora…
SOMA INKURUMukangendahayo Joselyne ufite uburwayi budasanzwe butuma aruka ibisimba, imyenda, amatoroshi, amabuye n’ ibindi
Mukangendahayo Joselyne, umukobwa utuye mu mudugudu wa Rusasa mu kagari ka Kajevuba mu murenge wa Ntarabana arwaye uburwayi budasanzwe butuma aruka ibikeri, ibinyaruvu, ibinyamunjonjorerwa, imyenda, amatoroshi, amabuye n’ ibindi. Umuyobozi w’ Akagari nawe avuga ko yiboneye Mukangendahayo aruka itoroshi, gusa nubwo abaturage bavuga ko uwaroze uyu mukobwa agomba kwicwa, ubuyobozi bwasabye abaturage kutagira umuntu babangamira kuko buri gukora iperereza. Uyu mukobwa avuga ko yafashwe n’ uburwayi bwo mu nda mu kwezi kwa 10 tariki ebyiri saa kumi n’ imwe z’ igitondo. Tariki ya mbere z’ ukwa 12 avuga ko aribwo…
SOMA INKURU