Rwanda : Haratabarizwa uducurama turi mu nzira zo gicika

Muri parike ya Nyungwe habonetse ubwoko bw’uducurama buzwi nka “Rhinolophus hilli”, hakaba hasabwe ko hashyirwaho gahunda yo kubungabunga utu ducurama aho tugaragara hose mu gihugu kuko turi mu bwoko bw’uturi mu nzira zo gucika. Ibi bikaba byatangajwe n’abashakashatsi ndetse banemeje ko ari ku nshuro ya mbere habonetse  muri parike ya Nyungwe ubundi bwoko bwa “Damara Wolly” bwari bwabonetse mu 1981. Kugeza ubu mu Rwanda hakaba hamaze kuboneka uduce 80 turimo uducurama two mu bwoko bunyuranye. Abashakashatsi bagaragaza ko uducurama dufite akamaro kanini cyane kuko turya udukoko, tugafasha no mu kubangurira…

SOMA INKURU

Impinduka nyinshi muri gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 31

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 3 tariki 3 Mata 2025, kivuga ku gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène yatangaje uko imyiteguro ihagaze ndetse n’impinduka nyinshi zizabaho. Yatangaje ko mu cyumweru cyiIcyunamo hazatangwa ikiganiro 1 tariki 7 Mata 2025 ko ariko nta bindi bikorwa bidasanzwe  bizabaho dore ko hari hamenyerewe ibiganiro buri munsi hirya no hino mu midugudu. Minisitiri Bizimana yagize: “Twashyizemo ikiganiro kimwe gusa kizaba ku wa 7 Mata 2025 mu gitondo. Kizaba ari ikiganiro…

SOMA INKURU

Umuburo ku bishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye bitwaje ibisubizo by’ako kanya!

Ni kenshi habaho ubukangurambaga bwo kwipimisha virusi itera SIDA kugira ngo buri muntu amenye uko ahagaze, ariko ibisubizo bitangwa ako kanya bigaragaza ko umuntu atanduye ndetse n’uwo bari kumwe. ntibikwiriye kuba imbarutso yo gukorana imibonano mpuzabitsina idakingiye. Ibi bikaba bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima “RBC”, kiburira buri wese bitewe n’imiterere n’uburyo virusi itera SIDA yandura. Dr Ikuzo Baslile, umuyobozi w’ishami rirwanya SIDA muri RBC, yaburiye abantu bose bishora mu gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, bizeye ibisubizo baba babonye nyuma yo kwipima (Rapid test) cyangwa kwipimisha, kuko hari igihe babona ibisubizo byaba intandaro…

SOMA INKURU

US appeals court rejects Trump administration bid to continue Venezuela deportations

Three US Court of Appeals judges denied the Trump administration’s push to resume arbitrary deportations of Venezuelan migrants under the 1789 Alien Enemies Act, after the court found the first wave of such expulsions had been executed without due process. A US appeals court on Wednesday denied a bid by the Trump administration to lift a lower court order barring summary deportations of Venezuelan migrants using an obscure wartime law. A three-judge panel of the US Court of Appeals voted 2-1 to temporarily keep in place the ban on deportations…

SOMA INKURU

E-Mobility in Rwanda: A dream for secondary cities amid infrastructure challenges

By Diane NIKUZE NKUSI Rwanda is aggressively pushing for e-mobility to combat rising air pollution and safeguard public health. With vehicle numbers increasing by nearly 12% annually and emissions emerging as a primary urban pollutant, the government has set ambitious targets for a cleaner future. The plan involves converting 30% of motorcycles, 8% of cars, 20% of buses, and 25% of mini-buses to electric by 2030 a transition estimated to cost around $900 million. The initiative is expected to yield significant reductions in greenhouse gas emissions, with projections suggesting reductions…

SOMA INKURU

Rwanda: Ubucucike mu mashuri butiza umurindi ubusumbane mu burezi

Iyo unyarukiye mu bigo by’amashuri bya leta hirya no hino mu Rwanda, usanga abanyeshuri barenga 100 mu ishuri rimwe, umubare ukubye kabiri uwo amabwiriza agena. Ni mu gihe mu mashuri yigenga yo hafi aho usanga ihame ari ukutarenza abanyeshuri 30 mu cyumba. Ubwo bucucike bukomeje gutiza umurindi ubusumbane mu burezi mu Rwanda. Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) itangaza ko amabwiriza agena ko nibura icyumba kimwe cy’ishuri kigenewe abana 46, nyamara ubucucike busa nk’ubwashinze imizi mu burezi bw’u Rwanda, dore ko na raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta mu mwaka wa 2022 yagaragaje ko…

SOMA INKURU

Kanye West mu nkiko ashinjwa ubujura bw’ibihangano

Umuririmbyi ukomoka mu Budage Alice Merton, yareze icyamamare Kanye West amushinja kwiba igice cy’indirimbo ye “Blindside” atabisabiye uburenganzira mu ndirimbo yise “Gun to My Head”, yakoranye na Ty Dolla $ign na Kid Cudi. Ariko muri Gashyantare 2024, Kanye West yanyuze kuri BMG Rights Management asaba uburenganzira bwo gukoresha iyo ndirimbo, ariko Merton arabyanga. BMG yaramwandikiye imubaza impamvu yanze, maze undi asubiza ko atemera imyumvire ya Kanye West, aribwo yeruye atangaza ko atakwemera gukorana n’umuntu ukomeje gukoresha amagambo arwanya Abayahudi ndetse no gukwirakwiza ivangura. Merton, uba mu Budage, afite imiryango yarokotse…

SOMA INKURU

Nyuma yo kwitwara nabi imbere y’abafana, Amavubi yasubiye inyuma ku rutonde rwa FIFA

Ku rutonde rw’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi “FIFA” ikipe y’u Rwanda “Amavubi” mu mwaka ushize Ukuboza yari ku mwanya w’i 124, ariko nyuma y’imikino 2 yakiniye iwayo igatsindwa ndetse ikananganya bishobora kuyisubiza inyuma ku myanya 6 ikaba yakwisanga ku mwanya w’i130. Ibi bikaba byaturutse ku mukino yatsinzwe na Nigeria ibitego 2-0 hamwe no kunganya n’ikipe ya Lesotho igitego 1-1 mu mikino yo gushaka igikombe cy’isi, bikaba byaratumye amavubi atakaza amanota 7. Uretse ikipe y’u Rwanda “Amavubi”, muri Afurika andi makipe ataritwaye neza muri iyi mikino harimo ri Guinée-Bissau yatakaje imyanya…

SOMA INKURU

Mu bihugu by’i Burayi haratutumba urunturuntu, abaturage baraburirwa

Hadja Lahbib, Komiseri mu muryango w’ubumwe bw’u Burayi “EU” ushinzwe Imyiteguro y’ibihe bidasanzwe, yatangaje ko ibihugu by’u Burayi bifite ibyago bikomeye byatewe n’intambara y’u Burusiya na Ukraine, ashimangira ko mu gihe intambara yagera mu bindi bihugu, abaturage bakwiriye kwitegura, bakabika ibintu by’ingenzi byabamaza amasaha 72. Ati: “Turi gusaba ibihugu binyamuryango: amasaha 72 yo kubika ibikenewe byose niyo ahagije.” Muri video uyu muyobozi yerekanye igaragaza ibyo abaturage bashobora kubika, harimo ibiribwa, ibinyobwa byiganjemo amazi, imiti, amafaranga afatika, ibyangombwa, icyuma n’ibindi bitandukanye. Uyu muyobozi yavuze ko iki cyemezo kitagamije gutera abantu ubwoba.…

SOMA INKURU