Dore abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe abatutsi

Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yahitanye imbaga y’Abatutsi barenga miliyoni imwe bazize uko bavutse. Muri aba bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo n’abanyamakuru bakoreraga ibitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda. Itangazamakuru ryagize uruhare runini mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho ibinyamakuru nka Kangura na radiyo RTLM byakoreshejwe mu gukwirakwiza ubutumwa bwuzuye urwango no kuranga aho Abatutsi baherereye kugira ngo bicwe. Kuri ubu abafite inararibonye mu itangazamakuru barimo na Sam Gody Nshimiyimana urambye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda barishimira ko hagiyeho itegeko rigenga itangazamakuru n’inzego zishinzwe kurigenzura. Ibitangazamakuru…

SOMA INKURU

Yanenze abatereranye u Rwanda ubwo habagaho Jenoside yakorewe abatutsi

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yavuze ko ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaga nta we utarabibonaga, nyamara ibihugu byinshi bihitamo kwicecekera bituma abasaga miliyoni imwe bicwa. Mu ijambo yageneye Isi mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Guterres yavuze ko ari umwanya wo kwibuka abazize Jenoside no gushima ubutwari bw’abayirokotse banze guheranwa n’amateka. Muri icyo gihe kandi ngo ni n’umwanya wo kuzirikana ku kunanirwa k’umuryango mpuzamahanga. Yakomeje ati “Jenoside ntabwo yari impanuka cyangwa ikintu kidashobora kwirindwa. Ni igikorwa cyateguwe kandi kiba ku…

SOMA INKURU

Akamaro n’ibyiza byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi

Kwibuka ni uburyo bwiza bufasha kurema icyizere mu barokotse Jenoside ndetse no kwereka abanyarwanda ingaruka ziterwa no gupfobya Jenoside ndetse n’ibibi by’ingengabitekerezo yayo. Buri sosiyete igira amateka yayo yibuka, ikagira umuco wayo, ikagira ubuhanga n’ubumenyi byayo yibuka, ikabimenya, ikabyigisha, ikabiraga abayo.Igira ibyo yitwararika, ikagenda ibyigisha abana bayo, bikaba uruhererekane n’umurage wayo. Kwibuka rero bifasha sosiyete kumenya uko yitwara: ihera ku byabaye yibuka, igashyiraho inzitiro cyangwa umurongo waho izanyura n‟uko izitwara mu bihe biri imbere. Mu Rwanda habaye Jenoside, biri mu mateka y’ubu n’ahazaza. Kwibuka Jenoside nk’Abanyarwanda, bizafasha kubaka u Rwanda…

SOMA INKURU

Tariki ya 7 Mata umunsi uvuze byinshi kuri Jenoside yakorewe abatutsi

Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe, bigaragarira mu bikorwa by’ubwicanyi, amagambo y’urwango byayibanjirije, ariko by’umwihariko umugambi wa Jenoside ugaragarira mu buryo ubwicanyi bwatangiriye rimwe mu turere tunyuranye tw’u Rwanda, ubwicanyi busa, bwibasira abatutsi, abana, abakuze, abagore, abarwayi mu bitaro, mu nsengero na za Kiliziya, n’ahandi. Abateguye Jenoside bamaze guhanura indege ya Habyarimana, Colonel Theoneste Bagosora n’abandi bahezanguni bakoresheje inama z’ubwicanyi, bategeka ko hose mu gihugu hajyaho bariyeri, muri iryo joro Abatutsi batangira kwicwa. Guhera tariki ya 7 Mata 1994, ahantu hatandukanye mu gihugu, Abatutsi barishwe, kugera igihe abicanyi batsindiwe Urugamba bagahunga babifashijwemo…

SOMA INKURU

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bapfobya Jenoside yakorewe abatutsi bahagurukiwe

Leta y’u Rwanda iri mu biganiro n’ibigo byashinze imbuga nkoranyambaga, kugira ngo harebwe uko abazikoresha bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bagezwa mu butabera. Hagati aho abanenga abakoresha nabi izi mbuga, baravuga ko biteguye guhangana nabo muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi. Imbuga nkoranyambaga muri iki gihe zikoreshwa n’ibyiciro binyuranye by’abaturage, byiganjemo urubyiruko mu kubona amakuru atandukanye. Gusa hari abazikoresha bagamije gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse abandi bagamije kubiba urwango n’amacakubiri. Mu gihe u Rwanda rugiye kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe…

SOMA INKURU

Impamvu u Burusiya bwatumije inama idasazwe y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye k’umutekano

U Burusiya bwatumije inama idasazwe y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, nyuma y’icyo bwise guhimba ibimenyetso hagamijwe gushinja ingabo zabwo gukora Jenoside muri Ukraine. Nyuma y’uko ingabo z’u Burusiya zemeye kuva mu nkengero z’Umurwa Mukuru, Kyiv, Ukraine ikomeje gutangaza amafoto y’imirambo myinshi y’abasivili iryamye mu muhanda mu Mujyi wa Bucha, bivugwa ko bishwe n’ingabo za kiriya gihugu. Harimo abo bigaragara ko bapfuye amaboko yabo aboheye inyuma. Umunyamakuru wa AFP ku wa Gatandatu yatangaje ko yabashije kwibonera imirambo 22 iryamye mu muhanda umwe muri Bucha, naho ku Cyumweru Meya Anatoliy Fedoruk avuga…

SOMA INKURU

Uko umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 28 uzagenda

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu “MINUBUMWE”, iratangaza ko Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, bizakorwa nk’uko byakorwaga mbere, ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ndetse imihango ngo ntizarenza amasaha abiri. Mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 28, mu kiganiro yagiranye na RBA kuri iki Cyumweru tariki 03 Mata 2022, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yavuze ko kwibukira ahiciwe abantu no ku nzibutso bizakorwa mu gihugu hose nk’uko byari bisanzwe, gusa ngo amabwiriza yo kwirinda Covid-19 agomba kubahirizwa.Yagize ati “Ni ukureba umubare…

SOMA INKURU

Perezida Kagame yageze muri Zambia mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Nyuma y’aho twari twacishijeho inkuru itangaza ko Perezida Paul Kagame ategerejwe mu Mujyi w’Ubukerarugendo wa Livingstone muri Zambia, mu ruzinduko rw’akazi, aho byavugwaga ko aza kuhagera kuri uyu wa Mbere tariki 4 Mata 2022, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, yamaze kuhasesekara. Kuri ubu Perezida Kagame yageze mu murwa mukuru w’ubukerarugendo wa Zambiya, Livingstone , ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Harry Mwaanga Nkumbula akaba yakiriwe na Perezida Hakainde Hichilema wa Zambiya. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro bivuga ko abakuru b’ibihugu byombi bagirana ibiganiro bibera mu muhezo, nyuma hagakurikiraho inama z’intumwa zyibihugu byombi.…

SOMA INKURU

Biyemeje kutongera kwishishanya nyuma y’urugendo rw’isanamitima

Abagera kuri 896 barimo abakoze icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abo biciye bakanabasahura, bamaze amezi atandatu mu rugendo rw’isanamitima mu bumwe n’ubwiyunge, bavuga ko biyemeje kubana neza mu mahoro nta kongera kwishishanya. Babivuze kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Mata 2022 ubwo basozaga urugendo rw’isanamitima bamazemo igihe bigishwa gusaba imbabazi no kuzitanga ndetse no kubana neza. Abamaze igihe bahabwa izo nyigisho z’isanamitima ni abo muri Paruwasi ya Mugombwa mu Karere ka Gisagara igizwe n’imirenge ya Mugombwa na Muganza. Hasobanuwe ko muri iyo paruwasi hiciwe Abatutsi benshi ku buryo abakoze Jenoside…

SOMA INKURU

Mu gihugu cy’abaturanyi hakozwe imodoka ikoresha amashanyarazi

Umunyabugeni wo muri Tanzania umenyerewe mu gukora inkuru zishushanyije, Masoud Kipanya yamuritse imodoka ya mbere ikoresha amashanyarazi ikorewe muri icyo gihugu. Kipanya yavuze ko iyi modoka ari igitekerezo cye bwite cyamutwaye amezi 11 ngo gishyirwe mu bikorwa kinasozwe. Iyi modoka ifasha mu kurengera ibidukikije yitwa “Kaypee Motor”, izajya ishyirwa ku muriro amasaha atandatu mbere yo kuyitwara. Nyuma yaho bigaragaye ko ibinyabiziga bikoresha lisansi na mazutu bigira uruhare mu kwangiza ibidukikije, ibihugu byinshi biri gushyira imbaraga mu modoka zikoresha amashanyarazi.   Ange KAYITESI

SOMA INKURU