Kuri uyu wa gatandatu, tariki 17 Nzeli ubwo abaturage bo mu karere ka Nyagatare basobanurirwaga n’imikorere ya Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga byifashishwa mu butabera, basabye ko bakwegerezwa ishami ryayo kuko byabafasha cyane mu butabera. Ni mu bukangurambaga iyi laboratwari yatangiye bwo kuzenguruka uturere isobanurira abaturage imikorere ya RFL kugira ngo abaturage babashe gusobanukirwa na serivisi gitanga batangire bayigane ku bwinshi. Muri serivisi batanga basobanuriye abaturage harimo serivisi yo gupima uturemangingo ndangasano, serivisi yo gupima uburozi n’ingano za alcohol iri mu maraso, serivisi yo gupima ibiyobyabwenge n’ibinyabutabire,…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Igisirikare cya Burkina Faso cyagabweho igitero
Guverinoma ya Burkina Faso yatangaje ko ku Cyumweru tariki 11 Nzeri 2022, hari abantu bitwaje intwaro bagabye igitero ku kigo cya gisirikare giherereye mu gace ka Deou mu karere ka Sahel, gihitana abasirikare b’iki gihugu babiri. Amakuru dukesha Ijwi ry’Amerika avuga ko uretse aba basirikare ba Leta bapfuye, bagenzi babo nabo babashije kwivugana 10 muri aba barwanyi babagabyeho igitero, ndetse babaka zimwe mu ntwaro bari bafite na moto bagendagaho. Igisirikare cya Burkina Faso kivuga ko aba barwanyi baje bashaka kwinjira mu kigo, haba imirwano yo kubakumira ari nayo yaguyemo aba…
SOMA INKURUYatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana arera
Umugabo w’imyaka 37 wo mu karere ka Kayonza, mu murenge wa Nyamirama, yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana w’umugore we ariko batabyaranye ufite imyaka 11. Uyu mugabo yatawe muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize mu mudugudu wa Kamonyi, akagari ka Gikaya, mu murenge wa Nyamirama. Amakuru IGIHE yamenye ni uko ikirego cyatanzwe na nyina w’uyu mwana, ngo yavuze ko yagiye kubona abona umwana we ararize avuga ko mu nda harimo kumurya. Ubwo ngo yakomezaga kumubaza icyo yabaye umwana yakomezaga kurira cyane avuga ko n’imyanya ye y’ibanga iri kumurya, …
SOMA INKURUKarongi: Abana basaga ibihumbi 12 bibasiwe n’igwingira
Nyuma y’isesengura ryakozwe n’akarere ka karongi ryagaragaje ko abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye barenga ibihumbi 12. Umwaka wa 2022 watangiye abayobozi b’akarere ka Karongi bazi ko akarere gafite abana 32,4% bagwingiye ariko batazi abo bana abo aribo n’aho baherereye. Inama yahuje abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza mu Ntara y’Iburengerazuba muri Werurwe, yagaragaje ko kutamenya imyirondoro y’abana bagwingiye ngo imiryango yabo yitabweho by’umwihariko biri mu bituma igwingira ridacika. Nyuma y’iyo nama akarere ka Karongi kapimye abana bose batarengeje imyaka 5, gasanga mu bana 41 420 batarageza kuri iyo myaka,…
SOMA INKURUGicumbi: Umwana wasambanyijwe na se yemeza ko yatereranwe
Haravugwa umugabo wacunze umugore we adahari agasambanya umukobwa we w’umwangavu, none ubu umwana yabuze ubufasha. Byabereye mu karere ka Gicumbi, mu murenge wa Kageyo, akagari ka Muhondo muri uyu mwaka. Uyu mukobwa waganiriye na BTN, yatangaje ko hashize igihe ababyeyi be batandukanye agasigarana na se umubyara mu mu rugo ari nabyo byamuhaye urwaho rwo kumusambanya. Ati “Mama na papa baje gutandukana twebwe abana bato dusigarana na Papa hanyuma aza kugira ingeso mbi amfata ku ngufu mfite imyaka 13.” Ngo si ubwa mbere uwo mugabo akoze ayo mahano kuko yabikoze no…
SOMA INKURUKayonza: Pasiteri wariye abakirisitu miliyoni 25 yatawe muri yombi
Umupasiteri w’imyaka 46 wo mu Itorero Four Square Church ishami rya Kabare mu Karere ka Kayonza, yatawe muri yombi azira kwaka abaturage ibihumbi 100 Frw kuri buri muturage, ababeshya ko azabashyira mu mushinga ufasha abana babo uzwi nka ‘ Compassion International’ bikarangira amafaranga ayiririye. Uyu mugabo yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Nzeri 2022 mu Mudugudu wa Kazeneza mu Kagari ka Gitara mu Murenge wa Kabare ari naho itorero yari abereye umushumba ryakoreraga. Amakuru avuga ko mu ntangiriro z’uyu mwaka aribwo uyu mukozi w’Imana yatangiye kubwira…
SOMA INKURUBabiri bakekwaho kwica abantu 10 barahigwa bukware
Abantu bagera ku 10 bishwe n’abandi 15 barakomereka mu bwicanyi bwo gutera abantu ibyuma mu ntara ya Saskatchewan muri Canada, nk’uko polisi ibivuga. Abahohotewe basanzwe ahantu 13, naho abagabo babiri bacyekwa Damien Sanderson na Myles Sanderson ubu barimo guhigwa, polisi yavuze ko bitwaje intwaro. Abatuye mu gace bacyekwamo basabwe kuguma mu nzu zabo mu gihe aba bagabo barimo guhigishwa uruhindu mu karere kanini. Polisi yo mu ntara ya Saskatchewan yanditse kuri Twitter iti: “Ntuve ahantu hatekanye. Igengesere mu kwemerera abantu kwinjira iwawe”. Bariyeri zashyizwe ku mihanda aho polisi irimo kureba…
SOMA INKURUPerezida Paul Kagame yakiriye Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Handball muri Afurika
Kuri uyu wa Mbere, tariki 5 Nzeli, muri Village Urugwiro, Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Handball muri Afurika (CAHB) Dr Mansourou Aremou uri mu Rwanda. Perezida Kagame yakiriye Dr Aremou Mansour uyobora CAHB Perezida wa CAHB Dr Mansourou Aremou ari mu Rwanda aho yaje kwitabira imikino y’igikombe cya Afurika cya Handball cy’abatarengeje imyaka 20 ndetse n’icy’abatarengeje imyaka 18 byose biri kubera mu Rwanda kuva tariki 20/08/2022. Hari kandi n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Shema Maboko Didier, ndetse na Perezida wa FERWAHAND Alfred…
SOMA INKURUKenya: Urujijo rwakuweho, Perezida watsinze amatora yamenyekanye
Kuri uyu wa mbere tariki 4 Nzeli 2022, bidasubirwaho Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Kenya rwemeje ko William Ruto ari we watsinze amatora ya Perezida atsinze Raila Odinga bari bahanganye. Byagaragajwe ko Ruto yabonye amajwi 50.4%, mu gihe Odinga ari 48.8%. Ubu bujurire bwatanzwe nyuma y’aho Odinga n’ihuriro rye Azimio la Umoja, bavugaga ko habayemo uburiganya mu kubara amajwi, bityo ko amajwi yatangajwe atandukanye n’ukuri kw’ibyatowe. Umwanzuro w’intsinzi ya Ruto wasomwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Martha Koome, kuri uyu wa Mbere nyuma yo gutesha agaciro ibirego byashinjwaga Komisiyo y’Amatora. Kimwe mu…
SOMA INKURUIcyerekezo gishya, iterambere rishya n’ubufatanye bushya hagati y’Afurika n’Ubushinwa
Kuva tariki 25 kugeza ku ya 26 Kanama 2022, Ihuriro rya 5 ku bufatanye n’itangazamakuru ry’Ubushinwa na Afurika ryabereye i Beijing mu Bushinwa mu buryo bwa interineti (Iyakure) . Iri huriro ryari rifite insanganyamatsiko igira iti “Icyerekezo gishya, Iterambere Rishya, n’Ubufatanye bushya.” Iri huriro ryateguwe n’ubuyobozi bukuru bwa Radiyo na Televiziyo by’Ubushinwa, guverinoma y’abaturage ya Beijing hamwe n’umuryango nyafurika w’itangazamakuru. Intumwa zirenga 240 zaturutse mu nzego zitandukanye za leta, mu bigo by’itangazamakuru rishinzwe gutunganya amajwi n’amashusho, abadiporomate intumwa zabo batututse mu Bushinwa n’abagize Komisiyo y’umuryango w’ubumwe bw’Afurika yita ku itangazamakuru…
SOMA INKURU