Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuco (NRS), Mufulukye Fred, yatangaje ko 87% by’abana babaga ku muhanda basubijwe mu miryango, mu gihe abandi barenga 600 bakiwurimo ni ukuvuga 13%. Mufulukye yavuze ko abana basubiye mu miryango biga bameze neza cyane ariko hari abandi 13% barimo 318 baba mu mihanda basubira mu miryango yabo, ni ukuvuga ngo ‘barara mu miryango ariko bakazinduka bajya mu mihanda’ n’abandi bangana na 368 barara mu mihanda. Mu kiganiro Waramutse Rwanda cyatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu kuri uyu wa Mbere, Mufulukye, yavuze ko kuba hari abana basubira mu…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Iby’intambara muri Congo byafashe indi ntera: Imishyikirano ntikibaye, imitwe inyuranye y’inyeshyamba yahagurutse
Ibiganiro byari biteganyijwe gutangira none kuwa mbere i Nairobi hagati ya leta ya Kinshasa n’imitwe y’inyeshyamba ‘byasubitswe’, nk’uko umwe mu bakozi bateguraga ibi biganiro muri Kenya yabitangaje. Imyiteguro yasaga n’iyarangiye ariko “twatunguwe n’uko Kinshasa ubona ko nta bushake igaragaza bwo kuza”, nk’uko uyu mukozi utifuje gutangazwa yabibwiye BBC. Ntihazwi neza igihe ibi biganiro, bisubitswe ku nshuro ya kabiri, byimuriwe, amakuru avuga ko ari mu cyumweru gitaha, ariko uyu mukozi avuga ko ari “ugutegereza tukareba”. Byari biteganyijwe ko imitwe irenga 15 yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DR Congo ihagararirwa muri ibi…
SOMA INKURUCovid-19 yakajije umurego mu Bushinwa hafatwa ingamba zikakaye
Kongera gukaza umurego ku icyorezo cya covid-19 mu gihugu cy’u Bushinwa bishobora kuza gukoma mu nkokora gahunda y’ubwirinzi iki gihugu cyari gifite nk’umwihariko wo guhashya Covid-19 izwi nka “Zero Covid Policy”. Kuri ubu umurwa mukuru w’u Bushinwa, Beijing, watangaje ko icyorezo cya Covid-19 cyongeye gukaza umurego, hafatwa ingamba zikomeye zirimo gufunga bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi no kugabanya urujya n’uruza rw’abantu. Bibaye nyuma y’uko umubare w’abandura ku munsi muri icyo gihugu wiyongereye mu mpera z’icyumweru gishize, nk’aho kuri iki cyumweru handuye abantu 26.824. Umujyi wa Beijing wonyine kuri iki Cyumweru wabonetsemo…
SOMA INKURUDore ubwoko bw’ibiribwa bwakuwe ku isoko ry’u Rwanda
Nyuma y’ubusabe bwa bamwe mu bakiliya bakemanze ubuziranenge bwa shokola zikorwa n’uruganda rwo mu Busuwisi, Toblerone. bagasaba Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (FDA) cyakuye ku isoko ubu bwoko bwa shokola . Izo Shokola zahagaritswe ku isoko ry’u Rwanda harimo izizwi nka Toblerone 100g (Swiss milk chocolate with honey & almond nougat), Toblerone 100g (Swiss dark chocolate with honey & almond nougat) na Toblerone 50g (Swiss milk chocolate with Honey & Almond Nougat). Rwanda FDA yatangaje ko mu igenzura yakoze, yasanze zimwe muri izo shokola zifite ikibazo…
SOMA INKURURwamagana: Harashakishwa umugabo wishe umwana akirukankana umutwe we
Umugabo utaramenyekana wo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari, yishe umwana w’imyaka 11 amuciye umutwe arawirukankana kuri ubu inzego z’umutekano zikaba zikiri kumushakisha. Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Ugushyingo 2022 mu Mudugudu wa Nyakabungo mu Kagari ka Bwinsanga mu Murenge wa Gishari. Uyu mwana yaciwe umutwe ubwo yari kumwe n’abandi bagenzi be batandatu bavuye kuvoma mu mugezi uri mu gishanga basanga hari umugabo wabategeye ku muhanda. Yahise afata umwana umwe muri bo abandi bariruka ubundi amuca umutwe abandi biruka bajya gutabaza.…
SOMA INKURUUSA: Ubuyobozi bugiye guhindura isura
Kuri iyi nshuro, Prezida Joe Biden ashobora kutazoroherwa mu mutwe w’Abadepite mu myaka ibiri isigaye kuri manda ye kuko ishyaka ry’Aba-Républicains ryegukanye imyanya 218 mu mutwe w’Abadepite, ribona ubwiganze nyuma y’iminsi mike ritsinzwe n’Aba-Démocrates muri Sena. Ni ubwiganze buba buhatanirwa cyane kuri perezida uriho, kuko butuma gahunda ze zinyuzwa mu Nteko Ishinga Amategeko zitambuka nta nkomyi. Kuri uyu wa Gatatu, Aba-Républicains babonye ubwiganze ubwo umurwanashyaka wabo, Mike Garcia, yatsindaga amatora mu karere ka 27 muri California. Ubu byitezwe ko ubwo amajwi ntakuka azaba atangazwa, ishyaka ry’Aba-Républicains rizaba rifite imyanya iri…
SOMA INKURUAkora ubuhinzi budasanzwe, arifuza guha agaciro ibikorerwa mu Rwanda
Kidamage Jean Pierre, ni umwe mu rubyiriko rukora ubuhinzi, we akora ubuhinzi budasanzwe bumenyerewe mu Rwanda bw’amasaro ndetse akanayongerera agaciro. Mu kubyaza umusaruro ibikomoka ku buhinzi bw’amasaro, akoramo ibikoresho binyuranye birimo imitako, amarido, amashapure, ibinigi bigezweho biherekejwe n’ibokomo byabyo n’amaherane. Arifuza guha agaciro “Made in Rwanda” Kidamage wifuza guca ibikomoka ku masaro bituruka mu mahanga akimika ibikorerwa mu Rwanda “Made in Rwanda”, afite company yitwa ” Zamuka Rwanda Ltd”, ikorerwa mu Ntara y’Iburasirazuba, akarere ka nyagatare, umurenge wa Rukomo, akagari ka Gashenyi, mu mudugudu wa Nyamirambo, atangaza ko afite indoto…
SOMA INKURUBahakanye bivuye inyuma iby’uvurizwa mu Rwanda kwa Perezida Faustin Touadéra
Umuvugizi wa perezida muri Centrafrique yahakanye amakuru ko Perezida Faustin-Archange Touadéra ku cyumweru yaba yarajyanywe mu Rwanda kuvurwa nyuma “yo kugwa gukomeye”. Ibinyamakuru byo muri Centrafrique na bimwe mpuzamahanga byakwije ayo makuru nyuma y’uko urubuga rushyigikiye abatavugarumwe n’ubutegtsi ruvuze ko Touadéra yakomeretse “mu kugwa gukomeye” mu murwa mukuru Bangui, agahita ajyanwa kuvurirwa mu Rwanda. Umuvugizi wa perezida, Albert Yaloke Mokpem, yatangaje “gutungurwa” kubera ibivugwa, atangaza ko perezida ari mu kazi ke i Bangui. Ati “Perezida ubu ageze mu biro bye. Amakuru yatangajwe na Corbeau News ni ikinyoma kandi arayireba ubwayo.…
SOMA INKURUUganda: Icyorezo cya Ebola gikomeje gufata indi ntera
Kuwa 13 Ugushyingo, Minisitiri y’Ubuzima muri Uganda, Jane Ruth Aceng yatangaje ko icyorezo cya Ebola gikomeje gufata indi ntera, aho cyagaragaye mu Burasirazuba bw’iki gihugu muri Jinja ivuye mu bice byo hagati mu gihugu. Kuva tariki 20 Nzeri muri uyu mwaka, nibwo iki cyorezo cyatangira mugarahara muri Uganda, aho n’umubare ugenda uba munini w’abantu bandura Ebola n’abo ihitana. Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda igaragaza ko hamaze kurwara abasaga 135, mu gihe 53 bo bahitanywe nayo nubwo iyi mibare hari impungenge ko atari iy’ukuri itangazwa. Ijanisha kuri Ebola rigaragaza ko…
SOMA INKURUIby’urubanza rwa Prince Kid byahinduye isura
Kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2022 nibwo byitezwe ko Prince Kid (Ishimwe Dieudonnee) yongera kwitaba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ahategerejwe kumvwa abatangabuhamya batatu basabwe n’Urukiko, ibi bikaba byahinduye isura urubanza rwe. Mu gutumaho aba batangabuhamya, umucamanza yavuze ko ari abumvishwe mu zindi nzego z’ubutabera, ariko mbere yo gufata icyemezo agasanga akeneye kubanza kubiyumvira. Prince Kid agiye gusubira imbere y’Urukiko nyuma y’aho rufashe icyemezo cyo gusubika isomwa ry’urubanza rwe, kuko rwasanze hari abatangabuhamya batatu rukeneye kubanza kwiyumvira ndetse nawe akisobanura ku byo bamushinja. Aba batangabuhamya bategerejwe imbere y’Urukiko baratanga ubuhamya bwabo…
SOMA INKURU