U Bubiligi bwihakanye bwivuye inyuma iby’abasirikare babwo muri Congo


Nyuma y’aho urubuga The Great Lakes Eye rutangaje ko kuwa 17 Werurwe u Bubiligi bwohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abakomando babarirwa hagati ya 300 na 400 ndetse n’ibifaru byo kurwanya M23, Leta y’u Bubiligi yahakanye aya makuru.

Aba bakomando bivugwa ko bari i Kindu ho mu ntara ya Manyema, byavuzwe ko mu nshingano bafite harimo guha imyitozo Brigade ya 31 y’Ingabo za RDC ishinzwe gutabara aho rukomeyendetse no gufatanya n’ihuriro ry’ingabo za Leta kurwanya M23.

Ariko Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Bubiligi akanaba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Maxime Prevot, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X yavuze ko amakuru avuga ko igihugu cye cyohereje ingabo muri Congo ari ibinyoma.

Umukuru wa dipolomasi y’u Bubiligi icyakora yemeye ko hari abasirikare batandatu b’Ababiligi bari i Kindu, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ubufasha Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uheruka guha Brigade ya 31 y’Ingabo za FARDC.

Ati: « Aya ni andi makuru y’ibinyoma. Itsinda ry’abasirikare batandatu b’Ababiligi rwose bari muri Kindu mu gushyira mu bikorwa ubufasha bw’ibikoresho bitica EU yahaye igisirikare cya Congo. Rero nta zindi ngabo zigamije kujya mu bikorwa ibyo ari byo byose zigeze zoherezwa, yemwe nta n’ibyo u Bubiligi buteganya ».

 

 

 

 

INKURU YA TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment