Cristiano Ronaldo yanditse amateka mashya


Cristiano Ronaldo, Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Portugal akaba n’umukinnyi wa Al-Nassr muri Arabie Saoudite, yongeye kwandika amateka mu mupira w’amaguru, ubwo uyu mukinnyi w’imyaka 40 yabaye uwa mbere ku Isi utunze miliyari y’amadolari ($1.4 milliard), nk’uko bitangazwa na Bloomberg Billionaires Index.

Hasuzumye umutungo wa Ronaldo hashingiwe ku mishahara y’akazi ke, ishoramari n’amasezerano yo kwamamaza. Byagaragaye ko kuva mu mwaka wa 2002 kugeza muri 2023, yinjije asaga miliyoni $550 mu bihembo yahawe nk’umukinnyi n’andi menshi yavuye mu bufatanye n’ibigo bikomeye nka Nike, aho ahabwa miliyoni $18 buri mwaka.

Kuva yerekeje muri Al-Nassr mu mwaka wa 2022, Ronaldo yabaye umukinnyi uhembwa menshi kurusha abandi bose mu mateka ya ruhago, aho ahembwa miliyoni £177 ku mwaka.

Mu mwaka wa 2025 yari agiye kurangiza amasezerano, ariko yasinyemo andi mashya y’imyaka ibiri afite agaciro ka miliyoni $400, bizamufasha gukomeza gukina kugeza nyuma y’isabukuru ye y’imyaka 42.

Uyu mukinnyi, uzwiho umurava n’ubushabitsi buhanitse, afite ishoramari rikomeye mu mitungo itimukanwa, imyenda n’ibirango bye bwite nka CR7.

Ku rundi ruhande, Lionel Messi, usanzwe ari uwo bahora bahanganye, afite umutungo uri munsi ya 600 miliyoni $, bingana na 10% gusa by’ayo Ronaldo yinjije mu mwaka ushize.

Ubu, Ronaldo ntabwo ari umwami wa ruhago mu kibuga gusa, ahubwo yabaye n’intwari mu rwego rw’ubukungu, agaragaza ko impano n’ubushishozi bishobora guhindura umukinnyi usanzwe akagera ku rwego rw’umuherwe mpuzamahanga.

 

 

 

 

INKURU YA TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment