Mu gihe benshi bibwiraga ko icyorezo cya COVID-19 cyarangiye burundu, hari ibimenyetso bigaragaza ko yongeye kwigaragaza mu bice bitandukanye by’u Rwanda. Mu byumweru bitatu bishize, ibitaro bikuru bya Kigali (CHUK) hamwe n’ibigo nderabuzima byo mu ntara byatangiye kwakira abarwayi bafite ibimenyetso bya COVID-19, harimo inkorora, umuriro, umunaniro ukabije n’ibibazo byo guhumeka.
Icyorezo cya COVID-19 cyongeye gutera impungenge mu Rwanda, ariko ntikiragera ku rwego rw’ihungabana rikomeye. Abaganga n’inzego z’ubuzima barakangurira abaturage kudacogora, kuko uko kwirinda no gukingirwa bigaragaza ko bishobora gutuma iyi ndwara idakwirakwira nk’uko byigeze kuba mbere.
Ubuhamya bw’abayirwaye: “Numvaga nsubiye muri 2020”
Marie Claire U., utuye mu murenge wa Gisozi, ni umwe mu bayirwaye vuba aha. Ati: “Nari maze ibyumweru bibiri numva umunaniro, nkagira umuriro ninjoro. Ubwa mbere nabanje kubyita ibicurane, ariko byaje gukara ubwo natangiye kubura umwuka. Nageze ku kigo nderabuzima bamfata ikizamini cya COVID-19, basanga narayanduye.”
Yongeyeho ko icyo gihe yari atarikingiza urukingo rwa booster, kandi yari amaze igihe kinini yumva ko icyorezo cyarangiye.
Impamvu n’ibisobanuro bitangwa n’inzobere
Dr. Emmanuel, umuganga w’indwara z’ibyorezo agira ati: « nubwo ibipimo byagiye bigabanuka mu buryo bw’ubwirinzi, virusi ya COVID-19 ntabwo yigeze ihinduka burundu. Ishobora kwihisha igihe kinini mu bantu badafite ibimenyetso, ikongera kugaruka mu gihe habayeho uburangare mu kwirinda.”
Dr. Emmanuel avuga ko kugaruka kw’iyi ndwara bigira aho bihurira no kudakingirwa urukingo rwo gushimangira (booster), kugabanuka kw’ingamba zo kwirinda nk’agapfukamunwa ku muntu warwaye ibicurane no gukaraba intoki, kwiyongera kw’ingendo mpuzamahanga zitagenzurwa cyane, imiterere y’imvura n’ubukonje byongera ibyago byo kwandura.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) cyemeje ko habonetse ubwiyongere bw’abandura COVID-19 mu byumweru bishize, ariko cyemeza ko ari “urugero ruciriritse kandi rushobora gukumirwa hakiri kare”.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Dr. Menelas Nkeshimana, Umuyobozi ushinzwe indwara zandura muri RBC, rigira riti: “Twongeye gukangurira abaturage kwikingiza byuzuye, gusubukura ingamba z’isuku nko gukaraba intoki no kwambara agapfukamunwa mu gihe ari ngombwa.”
RBC kandi yatangiye ubukangurambaga bwo gukoresha mobile clinics mu turere two mu ntara hagamijwe gusuzuma abarwayi no gutanga inkingo za booster.
COVID-19 ntiyacitse burundu…
Nubwo abenshi bibwira ko COVID-19 yarangiye, inzego z’ubuzima zigaragaza ko hari ibyago byinshi ko icyi cyorezo kizaba nka kimwe mu byorezo bihoraho (endemic), nk’uko byagenze kuri grippe.
Abaturage bakomeje gusabwa kwikingiza byuzuye, cyane cyane urukingo rwo gushimangira « booster », gusubukura ingamba z’isuku: gukaraba intoki, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi mu gihe urwaye, kwipimisha mu gihe ufite ibimenyetso bikekwa bya COVID-19 hamwe no kumenyekanisha vuba ibimenyetso byayo ku bigo nderabuzima.
INKURU YA KAYITESI Ange
