Abasenateri bashyize igitutu kuri RURA


Mu gihe impanuka zo mu muhanda zikomeje guhitana ubuzima bw’abatari bake, abasenateri bagize komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano basabye Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) kugaragaza ingamba zifatika zo gukura mu muhanda ibinyabiziga bishaje, by’umwihariko ibitwara abantu n’abanyeshuri.

Perezida w’iyi Komisiyo, Senateri Murangwa Ndangiza Hadidja, yavuze ko bitumvikana uburyo imodoka zimaze imyaka irenga 30 mu muhanda zigihabwa ibyangombwa byo gutwara abantu kandi ari zimwe mu ntandaro z’impanuka.

Senateri Nyirasafari Espérance yongeyeho ko bisi nyinshi zishaje ziterwa amarangi zikagaruka mu muhanda gutwara abanyeshuri, nyamara nta burinzi buhagije zifite.

Ati: “Iyo bisi ishaje igize ikibazo, ni ubuzima bw’abana bwinjira mu kaga. RURA ikwiye kugira icyo ikora vuba.”

Naho Senateri Evode Uwizeyimana yasabye ko RURA yagenzura n’ibinyabiziga bya Leta birimo Ambulance, kuko hari izikora nta bwishingizi zifite kandi zikirirwa zihuta mu muhanda.

Ku ruhande rwe, Umuyobozi wa RURA, Evariste Rugigana, yahumurije abasenateri avuga ko nta modoka zishaje zigihabwa ibyangombwa byo gukora.

Ati: “Imodoka zigaragaza ko zishaje turazihagarika, nta cyangombwa zibona cyo gutwara abantu cyangwa ibintu.”

Rugigana yatangaje ko ibibazo by’impanuka biturutse ku myitwarire y’abamotari bigera kuri 82% ndetse n’amakosa bakora mu muhanda nta gisubizo cy’uburyo babigenzura, gusa bazakorana n’urwego rwa Polisi rushinzwe umutekano wo mu muhanda hagamijwe gukumira izi mpanuka.

 

 

 

INKURU YA KAYITESI Ange


IZINDI NKURU

Leave a Comment