Mu gihe Afurika ikomeje gushaka uburyo bwo kubaka ubufatanye bushingiye ku nyungu zayo bwite, u Rwanda na Somalia byafashe indi ntambwe ikomeye mu guteza imbere umubano wabyo, binyuze mu masezerano y’ubufatanye mu nzego z’ingenzi zirimo ubutabera, uburezi, ubuhinzi, ikoranabuhanga n’amategeko.
Aya masezerano yasinyiwe i Kigali ku wa 27 Ukwakira 2025, hagati ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe na Minisitiri wa Somalia H.E. Abdisalam Abdi Ali, uri mu ruzinduko mu Rwanda.
Mu biganiro byabo, aba bayobozi bombi bashimangiye ko umubano w’u Rwanda na Somalia ushingiye ku bwubahane no ku ntego bahuriyeho by’umwihariko ku guharanira iterambere ryisumbuye rishingiye ku bumwe bw’Afurika (Pan-Africanism), igitekerezo cyahoze ari indoto none kikaba gikomeje guhinduka ibikorwa bifatika.
Amb. Olivier Nduhungirehe ati: “Uru ruzinduko rwa Minisitiri wa Somalia ni ikimenyetso cy’icyizere cyimbitse kiri hagati y’ibihugu byombi. Turifuza ubufatanye budashingiye ku magambo, ahubwo ku bikorwa bigaragara.”
Abayobozi bombi banashimye ubufatanye busanzwe hagati y’ibihugu byombi mu nzego z’ubucuruzi, umutekano, ubugenzacyaha n’igisirikare, bavuga ko iyi ntambwe nshya izafasha kubaka imikoranire ihamye n’ishingiye ku nyungu rusange.
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo bemeranyijweho, hashyizweho komisiyo ihoraho y’ubufatanye (Joint Permanent Commission) izakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano asanzwe ndetse inasuzume inzego nshya z’ubufatanye.
U Rwanda rwashimye uruhare rwa Somalia mu Kanama k’Umutekano ka Loni, aho iri mu cyiswe A3+ Group ihagarariye inyungu z’Afurika, rugashima uburyo iryo shyirahamwe rikomeje gushyigikira imbaraga z’umugabane mu gukemura ibibazo byawo.
Minisitiri Nduhungirehe yakomeje agira ati: “Twiteguye gukorana na Somalia mu rwego mpuzamahanga, dushyigikira amahoro, iterambere n’imiyoborere ishingiye ku baturage. Ubufatanye nk’ubu nibwo buzubaka Afurika yisanzuye ku banyamahanga.”
Ku ruhande rwa Somalia, Minisitiri Abdisalam Abdi Ali yashimye uko u Rwanda rwakomeje kuba icyitegererezo mu miyoborere no mu iterambere ryihuse, avuga ko igihugu cye cyiteguye kwigira ku bunararibonye bw’u Rwanda mu nzego nk’ikoranabuhanga, uburezi n’ubutabera.
Minisitiri Abdisalam ati: “U Rwanda rwatweretse ko iterambere ryuzuye rishoboka. Turifuza gukorana mu buryo burambye kugira ngo abaturage bacu bungukire muri ubu bufatanye.”
Aya masezerano mashya afatwa nk’intambwe ikomeye mu guhindura uburyo ibihugu bya Afurika bikorana, biva mu masezerano y’inyandiko bigahinduka ibikorwa bifatika bihindura ubuzima bw’abaturage.
INKURU YA TUYISHIME Eric
