Kudahembwa k’umutoza w’amavubi biterwa no gutsindwa cyangwa nibyo bikurura gutsindwa?


Mu gihe abanyarwanda benshi bakurikiranira hafi imikino y’Amavubi, abatari bake bagaragaza intimba n’agahinda ko gutsindwa kwa hato na hato, hari inkuru yihishe y’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu, Adel Amrouche, umaze amezi 3 akora adahembwa.

Uwo mutoza w’umunya-Algeria, wahawe inshingano zo gutoza Amavubi muri Werurwe 2025, kugeza ubu ntiyigeze ahabwa imishahara y’ukwezi kwa Kanama, Nzeri ndetse n’ukwezi k’Ukwakira kwegereje gusozwa.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Amrouche yavuze mu ijwi rituje ariko rifite umubabaro ati: “Nibyo sindahembwa kuva muri Kanama. Ariko nkomeza gukora kuko nubaha igihugu n’ikipe y’igihugu. Nizera ko ibintu bizakemuka, kuko ibi si ubwa mbere bibaye muri ruhago yo muri Afurika.”

Uyu mutoza w’imyaka 56, ufite ubunararibonye mu makipe menshi yo ku mugabane wa Afurika, avuga ko icyamubabaje atari ukubura amafaranga gusa, ahubwo ari uburyo abakozi ba siporo bakunda kwibagirana mu gihe cy’impinduka mu buyobozi.

Amakuru aturuka muri FERWAFA yemeza ko ikibazo cyo kudahembwa cya Amrouche cyatewe ahanini n’impinduka zabaye mu buyobozi, aho kuva mu mpera za Kanama hashyizweho Komite Nyobozi nshya n’Umunyamabanga Mukuru mushya w’agateganyo.

Mugisha Richard, Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe tekinike, akaba n’Umunyamabanga Mukuru w’agateganyo, yabwiye igihe ko ikibazo kiri hafi kurangira.

“Nta mafaranga yabuze. Hari ibintu byasabwe bigomba kunyura muri Minisiteri ya Siporo, ariko byose biri mu nzira. Twamumenyesheje buri kintu. Muri iki cyumweru ikibazo kiraba gikemutse.”

Abafana banyuranye b’Amavubi bagaragaje impungenge n’agahinda ku bijyanye n’ibi bibazo bikomeje kugaragara mu buyobozi bwa ruhago nyarwanda.

Nkundabagenzi Patrick, umwe mu bafana ba ruhago uherutse kureba umukino w’Amavubi na Benin, yagize ati: “Birababaje kubona umutoza mukuru w’igihugu adahabwa umushahara. Ni nde wakwitega umusaruro w’umuntu udahabwa ibyo akeneye? Iyo bibaye gutya, birangiza icyizere cy’abakinnyi n’abaturage.”

Mutesi Liliane we yagize ati: “FERWAFA ikwiye kugarura icyizere. Ntabwo ari Amrouche gusa, n’abakozi basanzwe bagomba kwishyurwa neza kugira ngo imikorere ibe myiza.”

Kuva Amrouche yagirwa umutoza, Amavubi amaze gutsinda umukino 1 gusa mu mikino umunani, ibintu byatumye bamwe bibaza niba adashobora kwirukanwa.

Ariko Mugisha Richard yahakanye ayo makuru:  agira ati: “Nta nama yo kumwirukana yabaye. Dushingira ku masezerano ye, ibintu byose bigomba gukorwa mu mucyo. Umusaruro we turawusesengura, ariko nta cyemezo cyafashwe cyo kumwirukana.”

Umwe mu bakinnyi b’Amavubi utifuje ko amazina ye atangazwa yavuze ko ibi bibatera impungenge. Ati: “Iyo umutoza atishyurwa, natwe bitugiraho ingaruka kuko uburyo bwo gutegura amarushanwa burahungabana.”

Nubwo hari imbogamizi, abari muri FERWAFA bemeranya ko hakenewe impinduka zigaragara mu micungire y’abakozi n’abatoza b’amakipe y’igihugu.

Ni inkuru yibazwa na benshi igira iti: “Ese Amavubi azabasha kugarura icyizere n’intsinzi mu gihe umutoza wayo akorera mu gihirahiro cyo kudahembwa?”

 

 

INKURU YA UMWIZA Alice


IZINDI NKURU

Leave a Comment