Intsinzi ya Paul Biya ku myaka 92 yaba ishimangira ubutegetsi budasaza muri Cameroun?


Mu gihe amahanga menshi akomeje gusimbuza abategetsi bakuze urubyiruko, Cameroun yo yongeye guhitamo kugendera mu nzira itandukanye. Paul Biya, umugabo w’imyaka 92 y’amavuko, yongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu nyuma y’imyaka hafi 43 amaze ari ku butegetsi.

Akanama gashinzwe kurengera Itegeko Nshinga katangaje ko Biya yatsinze amatora n’amajwi 53,66%, mu gihe Issa Tchrioma Bakary wari umukandida ukomeye yamukurikiye n’amajwi 35,19%.

Amajwi akaba yatangajwe ku mugaragaro kuri uyu wa Mbere, agaragaza ishusho y’igihugu kigifite icyizere mu muyobozi ariko kandi iteye impaka mu maso y’isi yose.

Biya ni umwe mu bategetsi bamaze igihe kirekire ku butegetsi ku Isi. Yagiyeho mu 1982 asimbuye Ahmadou Ahidjo ndetse kuva icyo gihe nta muntu washoboye kumuhangara ku mugaragaro.

Iyo manda nshya y’imyaka irindwi bivuze ko izasozwa mu mwaka wa 2032, ubwo azaba agejeje hafi ku myaka 100. Ibi bituma aba Umukuru w’Igihugu ukuze kurusha abandi ku Isi ukiri mu mirimo, ibintu abasesenguzi bavuga ko ari “igihamya cy’uburyo politiki muri Cameroun ikomeza kwirinda impinduka zihutirwa.”

Nubwo Komisiyo y’amatora yemeje ko amatora yabaye mu mutekano, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko yaranzwe n’uburiganya n’iterabwoba. Abaturage bamwe b’i Douala na Yaoundé bagaragaje icyizere gike ku byatangajwe, bavuga ko nta bushobozi bwo guhindura ibintu bafite kuko inzego zose z’igihugu zifite isura imwe.

Umwe mu rubyiruko rwaganiriye n’itangazamakuru yavuze ati: “Twifuza ejo hazaza hashya, ariko ubutegetsi bwacu bwafashe umurongo utuma nta mpinduka zishoboka. Nta muntu ushobora guhangana na Biya mu buryo bw’ubwisanzure.”

Mu ijambo rye ryatambutse kuri televiziyo ya leta, Paul Biya yashimangiye ko intego ye ari ukurinda umutekano n’iterambere ry’igihugu kandi ko Cameroun igifite byinshi byiza biri imbere.

Yagize ati: “Nubwo imyaka yanjye igenda yiyongera, ubushake bwo gukorera abaturage ntibushobora gusaza. Turacyafite byinshi byo gukora kugira ngo Cameroun ibe igihugu gikomeye kandi cyunze ubumwe.”

Iryo jambo ryakiriwe mu buryo butandukanye, bamwe bararyishimiye nk’ikimenyetso cy’umuyobozi udacogora, abandi baribona nk’ikimenyetso cy’ubutegetsi budashaka guha urubyiruko amahirwe.

Mu myaka isaga 40 Biya amaze ku butegetsi, Cameroun yabonye ibihe bitandukanye, ibikorwa remezo byubatswe, uburezi n’ubuzima bigenda bisubira ku murongo ariko kandi igihugu cyahuye n’ibibazo bikomeye birimo intambara z’abitandukanyije mu majyepfo y’uburengerazuba, ubukungu bwasubiye inyuma, n’akarengane k’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Abasesenguzi bavuga ko Biya yubatse ubutegetsi bushingiye ku bwoba no kugenzura inzego zose, aho politiki y’igihugu isa n’ifashwe mu biganza bya bake.

Dr. Étienne Nguemé, umusesenguzi w’imiyoborere muri kaminuza ya Yaoundé, yagize ati: “Igihe cyose igihugu gishingira ku muntu umwe, si ibintu byiza kuri demokarasi. Ariko kandi Cameroun igifite umuco wo gutinya impinduka, bikaba bigoye kubona undi uyobora bitarimo umuvurungano.”

Kuba Paul Biya yongeye gutorerwa kuyobora Cameroun ku myaka 92, ni ikimenyetso gikomeye cy’uko iki gihugu kigifite umuco wa politiki udashaka guhinduka. Ku baturage bamwe, ni ikimenyetso cy’ukwigenga no gukomeza umutekano, ku rundi ruhande ni ishusho y’ubutegetsi budasaza bw’akarere kadashaka guha urubyiruko ijambo.

 

 

 

 

INKURU YA KAYITESI Ange


IZINDI NKURU

Leave a Comment